Ibikorwa by'ingenzi byaranze Akarere ka Gisagara kuri uyu wa 25 Ugushyingo 2023

1. Nk'uko biteganyijwe kuwa gatandatu wa nyuma w'ukwezi, mu Tugari twose mu Karere ka Gisagara habaye umuganda rusange usoza ukwezi k'Ugushyingo 2023. Muri uyu muganda twagize umugisha wo kubona abashyitsi, Team y'Ihuriro ry'abagize Inteko ishinga Amategeko baharanira imibereho myiza y'Abaturage n'Iterambere (RPRPD).
Ku rwego rw'Akarere umuganda wabereye mu Murenge wa Gishubi, aho witabiriwe na Hon. Sen. Uwera Pelagie ari kumwe n'Umuyobozi w'Akarere Jerome Rutaburingoga n'inzego z'umutekano. Hakozwe igikorwa cyo gutera ibiti bivangwa n'imyaka n'ibiti by'imbuto ziribwa ku kigo cy'amashuri cya GS Gishubi.
Mu Murenge wa Mugombwa naho umuganda witabiriwe na Hon. Sen. Nkurunziza Innocent ari kumwe na Hon. Dep. Ahishakiye Mediatrice na VM ED Jean Paul Habineza. Aha naho bateye ibiti bivangwa n'imyaka n'ibiti by'imbuto ziribwa ku kigo cy'amashuri cya GS Mugombwa.
Mu biganiro n'abaturage, by'umwihariko kuri izi sites 2 zo haruguru, hakozwemo ubukangurambaga mu baturage bujyanye n'irangamimerere bwo kwandikisha abana bavuka no kwandukuza abantu bitabye Imana.

VM AFSO Denise Dusabe yitabiriye umuganda mu Murenge wa Ndora, Akagari ka Gisagara, aho yafatanyije n'abanyeshuri gukora isuku y'ikigo cy'amashuri cya GS Ndora n'impande zacyo mu rwego rwo gutoza abana isuku.
Muri rusange, mu Karere ka Gisagara ibikorwa byibanzweho muri uyu muganda ni:
- Gutera ibiti bivangwa n'imyaka
- Gutera ibiti by'imbuto ziribwa mu rwego rwo gukuza gahunda y' Ishyamba ry'ibiryo nk'agashya muri Gisagara mu rwego rwo kurwanya imirire mibi n'ibyuririzi byayo
- Guharura imihanda no gusibura inzira z'amazi
- Gusana amateme
2. Nyuma y'umuganda usoza ukwezi k'Ugushyingo 2023, hatangijwe gahunda y'iminsi 16 yahariwe ubukangurambaga bwo kurwanya ihohotera rishingiye ku gitsina.

Ku rwego rw'Akarere watangirijwe mu Murenge wa Gishubi, Akagari ka Nyeranzi, ku nsanganyamatsiko igira iti: Dufatanye dukumire ihohotera rishingiye ku gitsina. Umushyitsi mukuru yari VM AFSO Denise DUSABE.
Abashyitsi bitabiriye:
-VM AFSO
-ES (a.i)Gishubi
-Intumwa ya CNF ku rwego rw'Intara
-CNF ku Karere n'Umurenge
-Abakozi b'Akarere
-Abakozi b'Umurenge
-Action Aid
-DASSO
-Abaturage benshi
Ubutumwa bwatanzwe bwibanze ku bizibandwaho muri iyi minsi 16 yahariwe kurwanya ihohotera rishingiye ku gitsina birimo:
- Kuganiriza Imiryango ibana mu makimbirane kugira ngo bayavemo;
- Kuganiriza abangavu, batozwa guhora bisuzuma no kwirinda ibishuko;
- Gutoza abagize Umuryango gufatanya muri byose;
- Kwitabira gahunda za Leta zitandukanye(UWI,...) kuko inyinshi zigamije gukumira ibibazo bitararenga inkombe;
- Kwita no gufasha abahohotewe guhabwa ubutabera, gusubizwa mu ishuri, ...
Abitabiriye uyu munsi bibukijwe ko kurwanya ihohotera rishingiye ku gitsina ari inshingano za buri wese kandi ko abahohotewe nabo bafite inshingano zo gutanga amakuru y'ababahohoteye kugira ngo bahabwe ubutabera.
3. Muri Gymnase y'Akarere ka Gisagara habereye imikino ya phase ya II ya championat y'Igihugu ya sitting volley ball. Mu bagabo hitabiriye amakipe 12 naho mu bagore ni 9.

Iyi mikino yatangijwe na Madamu Dusabe Denise VM AFSO. Mu ijambo rye yagaragaje ko abafite Ubumuga nabo bashoboye kandi ko Leta y'Ubumwe izakomeza guteza imbere abafite Ubumuga mu bikorwa bitandukanye n'imikino irimo.
Gisagara yakinnye imikino 2, yose irayitsinda:
Gisagara 2-0 Ruhango
Gisagara 2-0 Rubavu.
4. Mu Murenge wa Mugombwa muri G.S.Mushongi, nyuma y'umuganda, habaye ubukangurambaga bwo kurwanya ibiyobyabwenge n'inda ziterwa abangavu, hakaba hanatanzwe ubujyanama ku buzima bwo mu mutwe (bwatanzwe n'abaganga bo Ku kigo Nderabuzima cya Mugombwa n'ibitaro bya Kibilizi). Iki gikorwa cyateguwe na SFH RWANDA ku bufatanye na YEGO CENTER Gisagara.
Murakoze