Ibikorwa by'ingenzi byaranze Akarere ka Gisagara kuri uyu wa 21 Ugushyingo 2023

1. Mu gitondo, 07h00-08h00, Abayobozi ku nzego zose n'abaturage baramukiye mu bikorwa by'igitondo cy'isuku: ahahurira abantu benshi,ahatangirwa serivisi,mu bigo bitandukanye,mu ngo z'abaturage,gusibura inzira z'amazi ku mihanda.
Ku rwego rw'Akarere byabereye i Ndora, aho byitabiriwe na VM AFSO Denise Dusabe.
2. Habaye inama yahuje Ubuyobozi bw'Akarere, Ikigo cy'Igihugu gishinzwe iterambere ry'amakoperative (RCA) mu rwego rwo gushyiraho Ihuriro ry'amakoperative mu Karere Gisagara (District Cooperative Forum).


Iyi nama yayobowe na VM ED Habineza Jean Paul, yitabiriwe na:
- Umuyobozi w'Imirimo rusange muri RCA Madamu Mugwaneza Pacifique
- Umushinjacyaha ku rwego rwisumbiye
- IO Police
- NISS
- Urukiko rw'Ibanze rwa Ndora
- PSF
- Abakozi ba RCA
- Perezida b'amakoperative bahagarariye abandi.
Intego y'inama:
- Gushyiraho Ihuriro ry'amakoperative mu Karere ( District Cooperative Forum)
- Gusangira amakuru ku gikorwa kirimo gukorwa cyo gusesengura amakoperative akora n'adakora hagamijwe kuyashyira mu byiciro (Assessment of Cooperatives towards Categorisation)
Nyuma yo guhabwa ibiganiro kuri buri ngingo,
Abitabiriye inama babyishimiye, bashyiraho Ihuriro ry'amakoperative mu Karere rizajya rifasha gukemura ibibazo by'amakoperative bikunze kuyagaragaramo.
Iri huriro rizayoborwa na Vice Mayor ED rikaba rigizwe n'abahagarariye amakoperative, inzego z'umutekano, inzego z'ubutabera na RCA, rizajya riterana 2 mu mwaka.
3. VM ED HABINEZA Jean Paul, ari kumwe n'Umuyobozi wa OSC, abakozi ba OSC bakurikirana imishinga yo kuvugurura Ikigo nderabuzima cya Save ndetse no kubaka umuyoboro w'amazi wa Muyaga-Ramba yakiriye itsinda ry'abakozi ba RPPA bari bamaze iminsi ibiri basura iyo mishinga.
Icyari cyigamijwe : Kurebera hamwe no kuganira ku byagaragaye kuri terrain.
4. Inama ya Komisiyo y'iterambere ry'imibereho myiza y'abaturage mu Nana Njyanama y'Akarere yateranye none tariki ya 21/11/2023 saa tatu za mu gitondo.

Ibyaganiriweho:
- Ishyirwa mu bikorwa ry'imihigo 2023-2024 yo muri social
- Isanwa ry'inzibutso n'ibitekerezo kuri gahunda y'izigomba kwimurwa.
Baganiriye kandi n'itsinda ryaturutse mu nteko y'ururimi n'umuco nyarwanda, ishami ry'isomero n'ibitabo. Banakiriye kandi Umukozi ushinzwe inyubako muri SFH muri gahunda yo kwagura Health Posts zigashyirwa ku rwego rwo gutanda izindi services zisumbuye.
5. Mu Karere ka Gisagara twakiriye itsinda ry'abakozi b'Inteko y'umuco bari baje kureba uko Akarere gashyira mu bikorwa gahunda yo gushinga amasomero rusange mu Karere.
Bakiriwe na VM AFSO Denise Dusabe ari kumwe na Commission Social y'Inama Njyanama y'Akarere ka Gisagara. Hari kandi umukozi w'Akarere ushinzwe urubyiruko, Umuco na Siporo ndetse n'umukozi wa Njyanama y'Akarere.
Nyuma yo kuganira ku ishyirwamubikorwa ry'imyanzuro y'inama yabanje yabaye umwaka ushize, basuye ahagiye gushyirwa Isomero rusange mu Kigo cy'urubyiruko cy'Akarere ka Gisagara.
Bishimiye intambwe Akarere kagezeho yo guteza imbere umuco wo gusoma hashyirwaho amasomero rusange mu Karere. Bijeje Akarere ko nabo bazafasha muri iki gikorwa batanga bimwe mu bitabo bizashyirwa muri ayo masomero.

6. Mu rwego rwo kwegera abaturage no kubakemurira ibibazo, nk'uko biteganyijwe buro wa kabiri ku gicamunsi, habaye inteko z'abaturage.
Ku rwego rw'Akarere yabereye mu Murenge wa Gikonko mu Kagari ka Gasagara aho yitabiriwe na VM AFSO Denise Dusabe.Mu yindi Mirenge, inteko z'abaturage zayobowe n'abahagarariye Imirenge ku bufatanye n'inzego z'umutekano n'abayobozi b'Utugari n'Imidugudu.
7. Muri uyu mugoroba, kuva saa mbiri (20h00) VM AFSO Denise Dusabe yatanze ikiganiro nyunguranabitekerezo kuri RC Huye cyagarutse kuri serivisi z'isuku hibandwa cyane ku kwita ku bwiherero bw'ahantu hahurira abantu benshi.
Murakoze

