Ibikorwa byaranze Akarere ka Gisagara kuri uyu wa 21 Mutarama 2025

1. Mu gitondo, 07h00-08h30, mu Mirenge yose n'ibigo binyuranye baramukiye mu bikorwa by'igitondo cy'isuku.
2. Mu Karere ka Gisagara twakiriye itsinda rya Komisiyo ya Sena y’Imibereho y’Abaturage n’Uburenganzira bwa Muntu mu Nteko Ishinga Amategeko, riyobowe na Hon. Sen. Murangwa Ndangiza Hadija ari kumwe na Hon. Sen. Cyitatire Sosthène n'umukozi w'Inteko Mukabahena Marie Chantal, baje mu rwego rwo kureba imikorere y'amavuriro y'ibanze "Health Posts", ibibazo bihari, uburyo byakemuka, ibikeneye ubuvugizi no kuganira n'abaturage kuri serivisi bahabwa n'ayo mavuriro n'ibyo bifuza ko byakorerwa ubuvugizi.
Nyuma yo kwakirwa n'Umuyobozi w'Akarere Jerome Rutaburingoga, baherekejwe na VM AFSO Denise Dusabe, basuye ivuriro ry'ibanze rya Cyili mu Murenge wa Gikonko n'irya Duwani mu Murenge wa Kibilizi, baganira n'ubuyobozi bw'ivuriro n'ubw'umurenge ku mikorere yayo n'ibibazo bafite bibangamiye imitangire ya serivisi ku baturage.
Ku gicamunsi baritabira inteko y'abaturage mu Kagari ka Duwani, aho baza kuganira n'abaturage kuri serivisi z'amavuriro y'ibanze.
Ku gicamunsi, Abasenateri bari kumwe n'Umuyobozi w'Akarere Jerome Rutaburingoga, VM AFSO Denise Dusabe, abayobozi b'inzego z'umutekano ku Karere, DG Kibilizi Hosp n'ubuyobozi bw'Umurenge, bitabiriye inteko y'abaturage mu Kagari ka Duwani mu Murenge wa Kibilizi, baganira kuri serivisi zitangwa n'amavuriro y'ibanze n'ibibazo bikeneye ubuvugizi.
Bafatanyije n'ubuyobozi bw'Akarere, Umurenge n'ibitaro bakiriye kandi bakemura ibibazo abaturage babagejejeho, ibindi bihabwa umurongo, ibindi bizeza abaturage ko bazabikorera ubuvugizi.
3. Team iyobowe na VM ED Jean Paul Habineza ari kumwe na NISS, Police, District DASSO Coordinator yasuye urusengero rwa CMCI-MUZENGA mu Murenge wa Kibilizi n'urusengero Prayer Place Church ruri mu Karimka Dahwe mu Murenge wa Ndora mu rwego rwo kureba ko banogeje ibyo bari barasabwe kuko basabaga gukingurirwa. Baberetse ibyo kunoza neza kugira ngo igihe bazakingurirwa bazajye basengera ahujuje ibisabwa neza.
4. VM ED Jean Paul Habineza, ahagarariye Umuyobozi w’Akarere ari nawe chair wa committe, yayoboye inama ya WASH Steering committee.
Inama yitabiriwe na:
- DG WATSAN/MININFRA,
- CD Water for People
- Umuyobozi ushinzwe imishinga y’amazi muri WASAC Development Ltd
- Umukozi wa World Vision ushinzwe gukurikirana imishinga y’Amazi
- WASAC Utility ishami rya Gisagara
- Umuyobozi IOSC Unit
- Abakozi bakurikirana imishinga y’amazi isuku n’isukura mu Karere ka Gisagara.
Baganiriye ku ngingo zikurikira:
- kureberahamwe ishyirwa mubikorwa ry'Imyanzuro y'inama yabanje
- Aho Akarere kageze kegereza amazi abaturage
- Ishyirwa mu bikorwa ry'imishinga ikubiye muri Gisagara WASH program.
- Imicungire y'Ibikorwaremezo by'amazi
- ...
5. Uyu munsi habaye Inama Nshingwabikorwa ya JADF, yitabiriwe na Komite nshya ya JADF iheruka gutorwa, ikaba yanitabiriwe na Komite icyuye igihe ndetse n'umuyobozi w'Akarere Jerome Rutaburingoga.
Ingimgo zaganiriweho:
- Gusuzuma ibikorwa byakozwe na komite icyuye igihe kugira ngo ibitararangiye bikomerezweho
- Gushyiraho gahunda yo gushyira mu bikorwa imyanzuro y'umwiherero wa JADF uheruka (15-17/01/2025).
- Gahunda zo kunoza imikorere ya JADF muri Rusange
6. Nk'uko biteganyijwe ku gicamunsi cya buri wa kabiri, mu Tugari twose habaye inteko z'abaturage. Ku rwego rw'Akarere yabereye mu Kagari ka Duwani, mu Murenge wa Kibilizi aho yitabiriwe n'abasenateri basuye Akarere, Umuyobozi w'Akarere, VM AFSO Denise Dusabe, Abayobozi b'inzegonz'umutekano n'abandi bashyitsi banyuranye.
Murakoze