Ibikorwa byaranze Akarere ka Gisagara kuri uyu wa 19 Ugushyingo 2024

Kuri uyu wa 19 Ugushyingo 2024, mu Karere ka Gisagara hakozwe ibikorwa byinshi binyuranye. Hano turabagezaho bimwe muri byo.

1. Nk'uko biteganyijwe mu gitondo cya buri wa kabiri w'icyumweru, mu gitondo 07h00-08h30, mu  Mirenge yose n'ibigo bitandukanye abayobozi, inzego z'umutekano n'abaturage baramukiye mu bikorwa by'igitondo cy'isuku.

2. Mu rwego rwo gufasha urubyiruko kwigira ku bakuru, Umuyobozi w'Akarere yayoboye ibiganiro byahuje abasheshakanguhe n'urubyiruko. Hari kandi uhagarariye Abageze mu zabukuru ku rwego rw'Igihugu Madame UWIMANA Drothea.

Umuyobozi w'Akarere Jerome Rutaburingoga yasabye urubyiruko kudapfusha ubusa amahirwe babonye yo kubana n'abantu bafite ubunararibonye, bakabigiraho byinshi birimo iterambere, umuco, ubupfura n'ubunyangamugayo, kuko abasheshe akanguhe ni inzu y'ibitabo.

3. VM AFSO Denise Dusabe yitabiriye inama y'ikigo gishinzwe imikurire, kurinda no kurengera umwana ( NCDA) yari igamije gushyira ku mugaragaro ECD Mapping Tool. Ni uburyo buzafasha mu gukurikirana serivise zihabwa abana muri ECDs, kumenya ibibazo bihari ngo byitabweho mu mikurire y'umwana, kwifashisha data zizegeranywa hifashishijwe iyo tool kugira ngo zifashe mu igenamigambi kandi gaps cg ibibazo byagaragajwe bikorerwe ubuvugizi. Inama yabereye I Kigali muri CROWN conference hall

4. kuri uyu wa 19/11/2024 habaye inama isanzwe ya Social Commission y'Inama Njyanama y'Akarere, ibera mu Murenge wa Mamba.

Gahunda y'umunsi:
- Kwitabira igitondo cy'isuku no kuganira n'abaturage ku isuku aho batuye
- Gusura ECD mu Kagari 
- Gusura Health Post na Health Center mu rwego rwo kureba imitangire ya serivisi na family planning


5. Ku kicaro cy'Akarere habereye inama yahuje ESP Entrepreneur's Solution Partenrs na bamwe muri ba Rwiyemezamirimo muri domaines zose.
ESP ni umufatanyabikorwa ufatanyije na Master Card Foundation bagamije gufasha abacuruzi kwagura business batanga n'akazi ku bandi.

Ibikorwa bakorera Rwiyemezamirimo ni:
- Kubahugura
- Kubahuza n'amasoko yo mu gihugu no hanze( Access to Market)
- Access to Finance( Batanga amafaranga agera kuri 10mille dollars yishyurwa nta nyungu mu gihe cy'imyaka ibiri.

Iyi program isanzwe ikorera mu gihugu, ikaba ije gukorera no mu Karere ka Gisagara, ikazasoza muri 2028. Abo Program ireba ni buri wese cyane abita kugukoresha urubyiruko, abagore n'abafite ubumuga.

Abakora business za Tourism na Agribusiness barakenewe cyane. Ubwo ni abahinzi n'aborozi, abacuruza imyaka, abadozi n'abakora ibijyanye n'imitako.


6. Itsinda rya IFAD Supervision Mission (rigizwe  na Arban ushinzwe ubworozi muri IFAD na Fabrice ushinzwe ikoranabuhanga muri IFAD, bayobowe na NSHOKEYINKA Joseph Umuyobozi w'Umushinga PRISM, MUTONI Henriette na SAFARI Theogene ku ruhande rwa Heifer International) basuye aborozi borojwe amatungo n'umushinga PRISM mu Murenge wa Kigembe.

Ibyo basuye:
- Impuzamatsinda y'aborozi bakora ubucuruzi bwo kudemara imishwi y'inkoko y'umunsi umwe ikagera ku kigero cyo kuyigurisha ifite iminsi 45.
- Umworozi w'ingurube MAPINDUZI Jeacques  umaze kwiteza imbere ku buryo bushimishije.
- Hasuwe MUKARUGOMWA Seraphine, Umworozi worojwe inkoko n'ihene. 

Itsinda ryashimye Iterambere aborozi bagezeho, basaba ko bakomeza guherekezwa kugira ngo ibyo bagezeho bitazasubira inyuma.

7. Mu rwego rwo gukangurira abantu ikoranabuhanga mu mitangire ya serivisi, mu Karere ka Gisagara hakozwe ubukangurambaga bwa Byikorere....
Team yavuye i Kigali yabanje guhugura abakozi b'Akarere bakorera ku HQs kugira ngo bahabwe ubumenyi bazakoresha bigisha abandi kandi bashishikariza abaturage bayobora kwisabira serivisi za Leta badakoze ingendo zibavuna ndetse zikanabahenda.

Nyuma y'amahugurwa ku Karere bahuguye abaturage mu Mirenge ya Mamba na Gikonko, amahugurwa akaba azakomereza mu yindi Mirenge ejo kuwa gatatu.

#Byikorere, kuko biroroshye ku #Irembo

8. Hifashishijwe uburyo Online Meeting habaye inama y'Inama Njyanama idasanzwe iyobowe na Chairperson wayo Uwimana Innocent. Baganiriye ku ngingo 1 yo gusuzuma no kwemeza Revised Procurement Plan.

9. Muri gahunda yo kwegera abaturage, kuganira ku iterambere no kubakemurira ibibazo, mu Tugari twose habaye Inteko z'Abaturage.
By'umwihariko uyu munsi wabaye uwo gukusanya ibitekerezo by’abaturage ku bikorwa byashyirwa mu igenamigambi ry’umwaka wa 2025/2026.

Ku rwego rw'Akarere yabereye mu Kagari ka Gasagara mu Murenge wa Gikonko aho yitabiriwe n'Umuyobozi w'Akarere Jerome Rutaburingoga.
VM ED Jean Paul Habineza yitabiriye Inteko y'Abaturage mu Kagari ka Mukande mu Murenge wa Ndora.

Nyuma yo kumva no gukemura ibibazo abaturage bagejeje ku bayobozi, abaturage bagaragaje ibyifuzo byatuma bihuta mu iterambere ryabo n'aho batuye, bifuza ko byazitabwaho mu ngengo y'imari 2025-2026.

#UmuturageKwIsonga