Ibikorwa byaranze Akarere ka Gisagara kuri uyu wa 18 Ukuboza 2023

1. Mu Karere ka Gisagara, mu Mirenge yose, habaye igikorwa cyo gusoza urugerero rudaciye ingando rw'Inkomezabigwi 11. Ku rwego rw'Akarere ibirori byizihirijwe mu Mudugudu wa Kigarama, Akagari k'Umunini mu Murenge wa Kansi, aho igikorwa cyayobowe n'Umuyobozi w'Akarere Jerome Rutaburingoga.
Intore zatembereje abayobozi zibereka ubusitani bwiza zakoze no gufasha gusana ibiro by'Akagari, basobanura n'ibindi bikorwa bakoze byose.
Umuyobozi w'Akarere yashimye ibikorwa byiza intore zakoze mu Karere, by'umwihariko mu Murenge wa Kansi, abagaragariza ko uruhare rwabo nk'urubyiruko mu kubaka igihugu ari ngombwa kandi bakabikora babikunze. Yabasabye gukora cyane bagatera imbere ubwabo kandi bagafasha n'imiryango gutera imbere.
Umuyobozi w'Akarere kandi yasuye umudugudu wa Kaburanjwiri nk'umudugudu ntangarugero, asura ubuhinzi, ubworozi n'abaturage muri rusange, aho bagaragazaga ibyiza by'inka mu muryango kuko bayibona nk'ikimenyetso cy'ubukire: amata, ifumbire mu mirima yabo no kuyigurisha, dore ko bafite umufatanyabikorwa uyibagurira.
2. Muri Gahunda y’ubukangurambaga ku cyaha cy'icuruzwa ry'abantu no gushakira inyungu ku bandi burimo gukorwa na RIB mu Turere dukora ku mipaka, kuri uyu wa mbere 18/12/2023 bwakore mu Murenge wa Mukindo mu Karere kacu ka Gisagara.


Ubu bukangurambaga bwitabiriwe na VM AFSO Denise Dusabe ari kumwe n’inzego z’umutekano, bukaba bwibanze ku gusobanura icyaha cy'icuruzwa ry'abantu, amayeri akoreshwa, ababikora, ibihano ndetse n'uruhare rwa buri wese mu kubikumira
Ubu bukangurambaga bwateguwe na RIB ku bufatanye n'Umuryango Mpuzamahanga ufasha abimukira IOM mu Rwanda ndetse na Ambasade ya Japan mu Rwanda, bukaba bugiye gukomereza mu Mirenge ya Mugombwa, Mamba, Gishubi na Ndora.
3. Komisiyo y'imibereho myiza y'abaturage mu Nama Njyanama y'Akarere iyobowe na Perezida wayo Kaligirwa Annonciata yakoze descente mu Murenge wa Muganza hagamijwe Gusura ibigo by'amashuri mu rwego rwo kureba no kujya inama ku buryo bwo kugaburira abanyeshuri, isuku, Ibikoresho, Inyubako no kuganira n'abarimu.
Ibigo byasuwe:
- GS Cyumba: Isuku, school feeding, inama n'abarimu mu kuzamura ireme ry' uburezi, kunoza imikorere n'imikoranire
- GS Saga: hasuwe iyubakwa ry'ibyumba by'amashuri
Baganiriye kandi n'abafatanyabikorwa ba graduation mu Murenge wa Muganza n'abaturage bari mu rugendo rwo kwikura mu bukene, babaha impanuro zinyuranye:
- Gufata iya mbere mu kwikura mu bukene
- Kwibumbira mu matsinda bizigama
- Kugira isuku
- Inka ku muryamgo
- Mutuelle de Santé
- Kubasobanurira ibiranga urugo rwiteje imbere.
Bamwe batanze ubuhamya bw'ibyo bamaze kwigezaho abandi biyemeza gushyira imbaraga mu bibateza imbere birinda gusesagura, kotsa imyaka, amakimbirane munmiryango.
Baboneyeho bitabira igikorwa cyo gusoza urugerero rudaciye ingando muri uwo Murenge.
4. Muri salle y'Akarere habereye inama yahuje abakozi bo muri OSC Unit n'abakozi bashinzwe ubutaka mu Mirenge mu rwego rwo gusangira amakuri ku mabwiriza ajyanye n'igikorwa kidasanzwe cyo kwandika ubutaka bwose butanditse kandi ku buntu.
Ni igikorwa giteganijwe gukorwa mu byumweru bibiri uhereye none kuwa 18/12/2023:
- Ejo kuwa kabiri mbere ya saa sita igikorwa kizakomereza ku Mirenge, ahazahurira Komite z'Imidugudu na ES b'Utugari kugira ngo basobanurirwe icyo gikorwa n'uko kizakorwa kuko ari bo bazakigiramo uruhare.
- Kuwa gatatu: Gutangira kwandika nyiriziana mu Tugari twose.
5. Pro-Femmes/Twese Hamwe ifatanyije n'Umurenge wa Ndora mu Karere ka Gisagara ku nkunga ya CARE International, bateguye ibiganiro byahuje abayobozi b'inzego z'ibanze n'abo bashakanye kuva ku Mudugudu kugeza ku Murenge.

Ibiganiro byari bigamije gusobanukirwa uruhare rw'abayobozi mu gukumira no kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina nk'inkingi yo kwimakaza ihame ry'uburinganire n'iterambere mu muryango aho abashakanye bashyigikirana mu kuzuza inshingano z'imirimo yo mu rugo, ibyara inyungu n'inshingano z'ubuyobozi, bityo ijwi ry'umugore rikumvikana kandi bakagira uruhare mu nzego zifata ibyemezo.
Biyemeje guharanira impinduka za buri wese ku giti cye, mu muryango no muri Community, aho bagiye kwimakaza umuco w'ibiganiro by'abagabo ukwabo, abagore ukwabo, urubyiruko ukwarwo no guhuza abashakanye kenshi gashoboka.
6. Muri gahunda ngarukagihembwe, uyu munsi abanyeshuri bo muri GS St Philipe Neri mu Murenge wa Ndora bibumbiye mu muryango wa AERG Igihozo cy'Imanzi basuye urwibutso rw'Akarere rwa Kabuye rwubatse mu Murenge wa Ndora hagajwe:
- Gusura Urwibutso mu rwego rwo kumenya amateka ya jenocide yakorewe Abatutsi
- Amasuku mu rwego rwo gukomeza kubungabunga Amateka.
Murakoze