Ibikorwa byaranze Akarere ka Gisagara kuri uyu wa 08 Ukuboza 2021

1. Umuyobozi w'Akarere Wungirije Ushinzwe Iterambere ry'Ubukungu ari kumwe na Ag Dir ANR, Uhagarariye RAB, Vet w'Akarere n'Uhagarariye Radiant, yayoboye  inama yahuje ANR Unit, Sector Animal Resources Officers & Private Veterinaries.

▪ Ku murongo w'ibyigwa hari:

- Gahunda y'inka ku muryango

- Umuhigo wo gukingira amatungo

- Guhanda y'ubwishingizi bw'amatungo

- Gahunda yo kubarura inka muri system

- Ibikorwa by'Abafatanyabikorwa mu bworozi (PRISM & Green Amayaga Projects)

▪ Umuyobozi w'inama yasabye abatumirwa gushyira imbaraga kuri gahunda y'inka ku muryango, kongera umukamo, kwita ku buzima bw'amatungo, gahunda y'ubwishingizi ndetse no kugira data base y'ubworozi inoze.

2. Mu cyumba cy'inama cya Yego center Gisagara, ku bufatanye na Never Again Rwanda,  habaye inama ya komite y'Inama y'Igihugu y'Urubyiruko, iyoborwa na VM AFSO.

▪ Abitabiriye inama:

- Komite ya NYC ku rwego rw'Akarere (Abashya n'Abacyuye igihe)

- Coordinators ba NYC ku rwego rw'Imirenge

(Abashya n'abacyuye igihe)

- Yego Center Coordinator

- YSC Officer

- Umukozi wa Never Again Rwanda.

▪ Ibyari ku murongo w'ibyigwa:

- Umuhango w'ihererekanyabubasha hagati ya Komite ya NYC icyuye igihe na Komite Nshya.

- Ishyirwamubikorwa ry'Imihigo y'Inama y'Igihugu y'Urubyiruko 2021-2022

- Ikiganiro ku ruhare rw'Urubyiruko mu miyoborere y'Igihugu cyatanzwe  n'Umukozi wa Never Again Rwanda.

▪ Nyuma y'ibiganiro habaye umuhango wo gushimira komite icyuye igihe, bahabwa Certificates bagenewe n'Akarere.

Nabo bageneye Impano ubuyobozi bw'Akarere ka Gisagara kubera imikoranire myiza bagiranye.

3. Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Akarere Athanase Ntaganzwa yasuye Umurenge wa Kansi mu rwego gukurikirana gahunda ya tubagororere mu muryango na gahunda y'inka ku muryango.

▪ Yagiranye inama n'abayobozi batandukanye bahagarariye abaturage mu Murenge. Veternaire w'Umurenge wari uhagarariye ES w'umurenge yagaragaje ishusho y'abantu bari ibihazi bakaba barahundutse kubera gahunda ya Tubagororere mu muryango ndetse n'aho Umurenge ugeze muri gahunda y'inka ku muryango, aho mu Kagari ka Sabusaro, ingo zose 100% zifite inka.

▪ Nyuma y'ubuhamya bw'abantu bahoze ari ibihazi, bahoraga barwana kubera nyirantare, bakaba barabiretse barahindutse babikesha gahunda ya Tubagororere mu muryango, ubu bakaba babanye neza, ahubwo bakaba bari ku rugamba rwo kwiteza imbere, Umunyamabanga Nshingwabikorwa yabaganirije ku ngingo zikurikira:

- Kwihutisha gahunda y'inka ku muryango, buri rugo rukagira inka nziza ifite umukamo, bakagira ifumbire n'amata, cyane ko abaturage bacu ari abahinzi. Yabahaye ubuhamya bw'abantu batandukanye bateye imbere kubera inka, atari ubwinshi ahubwo iz'umukamo.

- Gahunda ya tubagororere mu muryango: yasabye Ubuyobozi bw'umurenge gukomeza kwigisha n'abasigaye bakiri mu bibi bagahinduka, anasaba abahindutse kwigisha bagenzi babo, babaha ubuhamya kugira ngo n'abandi babigireho.

4. Mu Murenge wa Save, Akagari ka Gatoki, mu kigo cy'Abenebikira, habereye umuhango wo gusezerana burundu kw'ababikira 8 na yubire y'imyaka 25 na 50, bamaze mu bubikira.

▪ Umushitsi mukuru yari Cardinal Kambanda Antoine. Hari kandi Umuyobozi w'Akarere ka Gisagara n'uw'Akarere ka Huye.

Murakoze