Ibikorwa by'ingenzi byaranze Akarere ka Gisagara kuri uyu wa 06 Nzeri 2023

1. Mu cyumba cy'inama cy'Akarere ka Gisagara habereye inama yahuje:
- Intumwa  ya NESA
- Umuyobozi w'ishami ry'Uburezi
 - Abayobozi b'amashuri yisumbuye n'aya TVET azakira abanyeshuri muri S1, S4, L3, Y1
- Abagenzuzi b'uburezi mu Mirenge.

 Iyi nama yari igamije gusobanura ibi bikurikira:
- Uko amanota y'ibizamni bya Leta abarwa
- Uko abanyeshuri bahabwa ibigo (S1,S4, L3 and Y1),
- Uburyo amanota azarebwa n'uko ubujurire buzakirwa muri system ya SDMS.

2. Kuri iki gicamunsi, VM ED HABINEZA Jean Paul, akaba na Chairperson wa Board ya YEGO Center, yayoboye inama y'igihembwe cya mbere ya Board y'iyi YEGO CENTER.

Ingingo zasuzumwe:
- Gusoma no kwemeza inyandikomvugo y'inama y'ubushize ndetse n'Ishyirwamubikorwa ry'imyanzuro yayo
- Raporo y'ibikorwa 2022-2023
- Igenamigambi ry'ibikorwa 2023-2024
- Imicungire ya Gymnase
- Imicungire y'Abakozi
- Amabaruwa yandikiwe ikigo.

3. Hirya no hino mu Mirenge hakomeje ibikorwa byo kwitegura igihembwe cy'ihinga A2024.

Uyu munsi, mu Tugari twa Munazi na Zivu two mu Murenge wa Save, amatsinda 18 abarizwa mu mushinga Terintambwe mw'isi itoshye yashyikirijwe ibikoresho bizifashishwa mu mirima shuri bigizwe na:

- Ingorofani 18
- Amapiki :90
- Imipanga :90
- Arrosoires :72
- Lateaux :72
- Pompes :18
- Ibitiyo: 72

4. Mu Mirenge ya Ndora na Kibilizi hakomeje  igikorwa cyo gufotora abageze igihe cyo gufata Indangamuntu. Mu minsi ibiri bakoreye muri iyi Mirenge, abafotowe bose ni 1,384 (Kibirizi: 593, Ndora: 791).

Ejo kuwa Kane igikorwa kirakomereza mu Mirenge ya Musha na Save.

5. Hirya no hino mu Mirenge hakomeje ubukangurambaga bw'isuku n'isukura, bibanda ahahurira abantu benshi n'ahatangirwa serivisi rusange.

Murakoze