Ibikorwa byaranze Akarere ka Gisagara kuri uyu wa 04 Ugushyingo 2024

1. Mu gitondo, 09h00-10h30 habaye inama y'umutekano yaguye yayobwe n'Umuyobozi w'Akarere Jerome Rutaburingoga. Yitabiriwe na:
- Komite Nyobozi y'Akarere
- Abayobozi b'inzego z'umutekano ku rwego rw'Akarere n'Imirenge
- Abanyamabanga Nshingwabikorwa b'Imirenge
- DASSO Coord ku rwego rw'Akarere n'Imirenge
- Bamwe mu bakozi b'Akarere barebwa n'ingingo zasuzimwe.
Muri iyi nama hasuzumwe ingingo zikurikira:
- Umutekano muri rusange mu Karere ka Gisagara
- Human Security Issues

2. Nyuma ya saa sita , 12h30-15h30, Umuyobozi w'Akarere Jerome Rutaburingoga yayoboye inama yahuje Komite Nyobozi y'Akarere, abakozi b'Akarere bakorera ku HQs n'Abanyamabanga Nshingwabikorwa b'Imirenge.
Inama yasuzumye:
- Ishyirwa ju bikorwa ry'imihigo 2024-2025
- Kwitegura ubugenzuzi bw'Umugenzuzi mukuru w'imari ya Leta
- Ibindi bikorwa byihutirwa.
3. Hifashishijwe uburyo bwa Video Conferencing System, VM AFSO DUSABE Denise ari kumwe n'umukozi w'Akarere ufite uburinganire n'iterambere ry'umuryango mu nshingano bitabiriye inama ku rwego rw'Intara y'Amajyepfo igamije gutegura icyumweru cyo kwimakaza ihame ry'uburinganire (Gender Accountability Day -GAD), giteganyikwe kuva tariki ya 25/11-05/12/2024 mu Gihugu hose.
Inama yayobowe n'Umuyobozi wa GMO UMUTONI G. Nadine afatanyije na PS w'Intara y'Amajyepfo NSHIMIYIMANA Vedaste.
Haganiriwe ku bikorwa biteganyijwe gukorwa muri GAD birimo:
- Gutangiza GAD ku mugaragaro mu nteko z'abaturage zo ku wa 26/11/24
- Gusezeranya imiryango ibana itarasezeranye
- Kwandikisha abana batanditse mu irangamimerere
- Ibiganiro bigamije kubaka UUU
- Ibiganiro n'abangavu bahohotewe bagaterwa inda hamwe n'ababyeyi babo;
- Umuganda ugamije kurwanya Imirire mibi.
4. Kuri iki gicamunsi mu Karere ka Gisagara hijihijwe Umunsi Mpuzamahanga w'Umwana w'Umukobwa ku rwego rw'Akarere ku nsanganyamatsiko igira iti "Ejo heza mu biganza byanjye-The Girl's Vision for the Future". Ibirori byabereye mu Rwunge rw'Amashuri rwa Dahwe mu Murenge wa Ndora.

Ni igikorwa cyitabiriwe n'Umuyobozi w'Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y'abaturage Denise Dusabe, Abafatanyabikorwa bita ku burenganzira no kurengera, ubuyobozi bw'Umurenge wa Ndora, abahagarariye ababyeyi, abarezi n'abanyeshuri bo muri icyo kigo.
VM AFSO yasabye abana Kugira uruhare mu guha icyerekezo cyiza ejo heza habo "To Shape their own Future". Yabibukije kwiga cyane no kwirinda uwabashora mu ngeso mbi. Yasabye ababyeyi kufasha umwana abana kubona ibikenerwa kugira ngo bige neza kuko ishuri ni wo munani umubyeyi yaraga umwana.
Ibirori byashojwe no gushimira abana babaye aba mbere mu ishuri, babaha amakayi n'amakaramu.
Murakoze