Ibikorwa bigari byaranze Akarere ka Gisagara kuwa 14 Gicurasi 2025
Akarere ka Gisagara karabagezaho mu ncamake ibikorwa byaranze Akarere kuwa gatatu tariki ya 14 Gicurasi 2025.
1. Uyu munsi habye igikorwa cyo guha ubwenegihugu Ndikumana Evariste wavukiye mu Gihugu cy'Uburundi, washakanye n'umunyarwandakazi, akaba yarageze mu Rwanda mu mwaka wa 1999, amaze imyaka 25, atuye mu Murenge wa Ndora.
Iki gikorwa cyayobowe n'Umuyobozi w'Akarere ari kumwe n'Abahagarariye Urwego rw'Abinjira n'Abasohoka.
2. Umuyobozi w'Akarere Jerome Rutaburingoga yakiriye itsinda ryaturutse mu Buyobozi bukuru bw'Ingabo z'Igihugu RDF riyobowe na Colonel Seraphine Nyirasafari baje gutanga amahugurwa yo kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina (GBV) mu Karerere yahuje abagore 133 bashakanye n'abasirikare. Aya amahugurwa yabereye mu Turere twa Nyamasheke, Rutsiro, Ngororero, Nyaruguru, Nyamagabe, akaba yashorejwe Gisagara n'Umuyobozi w'Akarere.

Mu gusoza aya mahugurwa, Umuyobozi w'Akarere yabasabye gukora imishinga ibyara inyungu, gutinyuka gukorana n'ibigo by'imari, bagakora cyane bagatera imbere kuko n'umugore arashoboye. Yabasabye by'umwihariko kubayaza umusaruro amahirwe gahunda zinyuranye Leta yashyizeho ziteza abagore imbere, kandi Akarere nako kiteguye kubashyigikira mu rugendo rw'iterambere.
Gisagara: Twiyemeje kuba urugero rw'ibishoboka.


3. Inama y’Igihugu y’abagore mu Ntara y’Amajyepfo iyobowe na Madamu Benenyirigira Diane yasuye Akarere ka Gisagara mu rwego rwo kureba aho imihigo 2024-2025 ya Mutimawurugo igeze ishyirwa mu bikorwa.
Bakiriwe na VM AFSO Denise Dusabe ari kumwe n’Umuhuzabikorwa w’Inama y’Igihugu y’abagore mu Karere FrancoiseUwizeyimana.
Igikorwa cy'isuzuma cyitabiriwe na:
-Komite ya CNF ku rwego rw’Akarere
-Abahuzabikorwa ba CNF mu Mirenge yose
-Umukozi ushinzwe uburinganire n’iterambere ry’Umuryango mu Karere
Nyuma yo gusuzuma inyandiko zigaragaza ibyakozwe ku rwego rw'Akarere, ku gicamunsi, abashyitsi basuye ibikorwa kuri terrain mu Murenge wa Kansi na Mugombwa
mu rwego rwo kureba uburyo byashyizwe mu bikorwa.
4. VM ED Jean Paul Habineza yafunguye amahugurwa y'iminsi (14-15/05/2025) kuri CRVS yateguwe na MINALOC ku bufatanye na NISR na NIDA.
Amahugurwa yitabiriwe na:
-Ku Karere: Dir plan, Good Gov, Statician
-Abanyamabanga Nshingwabikorwa b'Imirenge
-Abanyamabanga Nshingwabikorwa b'Utugari
Ibyaganiriweho:
-Ishusho y'Akarere kuri Verbal Autopsy
-Ikiganiro ku mitangire ya serivise (service delivery)
-Ikiganiro ku itegeko rishya rireba umuryango
-Kungurana ibitekerezo
5. Ku gicamunsi VM VED Jean Paul Habineza yakiriye itsinda ryo mu mushinga SAPMP riyobowe Dr. Kim Byung hagamijwe Kuganira uko hashingwa koperative y'abahinzi b'umuceri mu gishanga cya Nyiramageni kiri gutunganywa na SAPMP.
6. Itsinda riturutse muri DUHAMIC-Adri riyobowe na Bernard Harushyabana ari kumwe na county CJC Coordinator Minani Ernest basuye Akarere ka Gisagara mu rwego rwo kugaragaza ibikorwa umushinga Duhamic- CJC ugiye gukora mu mwaka w'ingengo y'imari 2025-2026.
Bakiriwe na VM AFSO Denise Dusabe, bamugaragariza bimwe mu bikorwa bazakora:
-Kubaka inzu 60
-Kubaka amashyiga ya rondereza
-Gutunganya igishanga (to be precised)
-Gutanga amatungo magufi mu Mirenge ya Ndora, Kibilizi na Muganza.
7. Itsinda ry'intara rya HSIs riyobowe na Rwandinda ryasuye Imirenge ya Mukindo na Muganza mu rwego rwo kureba imikorere ya Taskforce ya HSIs ku rwego rw'Akarere, Umurenge n'Akagari.
Murakoze