Ibikorwa bigari byaranze Akarere ka Gisagara kuri uyu wa 31 Ukwakira 2024

1. Mu Karere ka Gisagara habereye igikorwa cyo gusoza ukwezi k'Ubumwe n'ubudaheranwa ku rwego rw'igihugu cyateguwe ku bufatanye na MINUBUMWE n'Itorero ADEPR cyahuje abantu basaga 2500, aho abantu 190 bakoze jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 bemeye icyaha, bagasaba imbabazi abo bahekuye n'umuryango nyarwanda muri rusange basabye imbabazi mu ruhame. Ni igikorwa cyitabiriwe n'Umuyobozi Nshingwabikorwa muri MKNUBUMWE Marie Alice Uwera Kayumba n'Umushumba Mukuru wa ADEPR Ndayizeye Isaie, Umuyobozi bw'Akarere Jerome Rutaburingoga, Umuyobozi Nshingwabikorwa muri ADEPR ku rwego rw'igihugu, Abayobozi b'inzego z'umutekano mu Karere n'abandi bayobozi mu buyobozi bwite bwa Leta no mu Itorero ADEPR n'abakristo benshi.
Byitabiriwe by'umwihariko bakoze urugendo rw'isanamitima kuva 2021 bagera kuri 1125.

Nyuma y'ikiganiro ku rugendo rw'ubumwe n'ubudaheranwa no kwiyubaka abanyarwanda baciyemo nyuma ya jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, Umuyobozi mukuru w'Itorero ADEPR yashimiye Ubuyobozi bw'Akarere ka Gisagara uburyo gafasha cyane mu rugendo rw'isanamitoma abakoze jenoside bakemera icyaha bagasaba imbabazi. Yasabye by'imwihariko abayobozi ku ngeri zose, abakristo b'Itorero rya ADEPR kutihanganira umuntu uwo ari we wese mu nshingano izo ari zo zose wakwigisha/wakora ibihabanye n'Ubumwe bw'abanyarwanda yitwaje icyo akora muri ADEPR.

Umuyobozi w'Akarere yashimye ibikorwa bya ADEPR muri rusange mu bice byose by'Akarere mu buzima bwuzuye bw'abakristo n'abaturage bw'aho amatorero akorera muri rusange, ashima cyane uburyo binjiye mu gikorwa cy'ubumwe, ubudaheranwa n'isanamitima bifasha imibereho myiza y'abaturage. Bituma babana batishishanya bityo bagatera imbere by'ukuri. Yasabye ko bakwagurira ibi bikorwa no mu yindi Mirenge kuko babikoreraga mu Mirenge ya Nyanza, Kigembe na Kansi.

Umushyitsi mukuru, Umuyobozi Nshingwabikorwa muri MINUBUMWE Marie Alice Uwera Kayumba yashimiye abafatanyabikorwa bose muri iki gikorwa: Kiliziya Gatolika na ADEPR,   asaba abantu bose gukomeza gusigasira ibyiza byinshi byagezweho, by'umwihariko ibikorwa bishimangira ubumwe bw'abanyarwanda kuko ni amahitamo y'u Rwanda.

Muri iki gikorwa, Itorero ADEPR ryatanze inka 6 zihaka kandi zifite ubwishingizi zigenewe amatsinda y'ubumwe n'ubudaheranwa mu Karere ka Gisagara, rinahemba amakipe 2 ya mbere mu marushanwa y'umupira w'amaguru mu rwego rw'ubukangurambaga bw'ubumwe n'ubudaheranwa.

2. Ku Kigo gishya cy'urubyiruko cya Musha habereye inama ya Board ya YEGO Center ikaba yabanjirijwe n'igikorwa cyo gusura iki kigo gishya cyuzuye aho mu Murenge wa Musha.

Inama yayobowe na Perezida wa Board HABINEZA Jean Paul, akaba na Vice Mayor ushinzwe iterambere ry'ubukungu ari kumwe n'Umuyobozi w'Ishami ry'Imiyoborere mu Karere  ufite mu nshingano ibigo by'urubyiruko mu Karere  SUKUMA MUHIZI Simeon.

Ingingo zasuzumwe:
- Gusoma no kwemeza inyandikomvugo y'inama iheruka n'ishyirwa mu bikorwa ry'imyanzuro yayo
- Imicungire y'ikigo gishya cya YEGO CENTER ya Musha
  Kongerera ubushobozi ikigo cy'Urubyiruko cy'Akarere 
- Gutangiza ishuri rya muzika
- Ibigenerwa abagize board ya YEGO CENTER
- Ibindi: Amabaruwa yandikiwe ikigo

3. VM AFSO (kuva ku itariki ya 30/10 kugeza  none ku wa  31/10/2024) yitabiriye inama ya USAID TUNOZE GUSOMA yabereye i Kigali CROWN Hotel yateguwe kubufatanye na MINEDUC, MINALOC na REB mu rwego rwo kugaragariza Uturere ibyagezweho n'uyu mushinga mu myaka 3 no gufatira hamwe ingamba zo kuzasigasira ibimaze kugerwaho na nyuma y'umushinga urangiye.

Ni umushinga ufasha amashuri y'incuke n'abanza (P1-P3) kunoza gusoma no kwandika Ikinyarwanda ndetse no kubara.

4. Komisiyo y'imiyoborere myiza yaganiriye n'abakozi  ba MAJ mu Karere, harebwa ku mikorere n'imikoranire n'urwego rw'abunzi n'uburyo bakurikiranwa mu shingano zabo.

Beretswe kandi basobanurirwa imikoreshereze ya system irangirizwamo imanza.

5. Komisiyo y'Imibereho Myiza y'Inama Njyanama y'Akarere yasuye Umurenge wa Nyanza, ikora:
- Hagenzuwe isuku mu mashuri, mu kigo nderabuzima no mu ngo zimwe na zimwe
- Baganiriye n'ababyeyi bari mu matsinda yo kurwanya imirire mibi n'igwingira, basuye n'igikoni
- Baganiriye n'itsinda ry'abafite ubumuga bari muri gahunda yo kwiteza imbere mu mushinga w'ubworozi bw'inzuki n'icyuma gisya.

Murakoze