Hashojwe ukwezi k'ubumwe n'ubudaheranwa ku rwego rw'igihugu

Kuri uyu wa 31 Ukwkira 2024 mu Karere ka Gisagara habereye igikorwa cyo gusoza ukwezi k'Ubumwe n'ubudaheranwa ku rwego rw'igihugu cyateguwe ku bufatanye na MINUBUMWE n'Itorero ADEPR cyahuje abantu basaga 2500, aho abantu 190 bakoze jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 bemeye icyaha, bagasaba imbabazi abo bahekuye n'umuryango nyarwanda muri rusange basabye imbabazi mu ruhame. Ni igikorwa cyitabiriwe n'Umuyobozi Nshingwabikorwa muri MKNUBUMWE Marie Alice Uwera Kayumba n'Umushumba Mukuru wa ADEPR Ndayizeye Isaie, Umuyobozi bw'Akarere Jerome Rutaburingoga, Umuyobozi Nshingwabikorwa muri ADEPR ku rwego rw'igihugu, Abayobozi b'inzego z'umutekano mu Karere n'abandi bayobozi mu buyobozi bwite bwa Leta no mu Itorero ADEPR n'abakristo benshi.
Byitabiriwe by'umwihariko bakoze urugendo rw'isanamitima kuva 2021 bagera kuri 1125.

Nyuma y'ikiganiro ku rugendo rw'ubumwe n'ubudaheranwa no kwiyubaka abanyarwanda baciyemo nyuma ya jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, Umuyobozi mukuru w'Itorero ADEPR yashimiye Ubuyobozi bw'Akarere ka Gisagara uburyo gafasha cyane mu rugendo rw'isanamitoma abakoze jenoside bakemera icyaha bagasaba imbabazi. Yasabye by'imwihariko abayobozi ku ngeri zose, abakristo b'Itorero rya ADEPR kutihanganira umuntu uwo ari we wese mu nshingano izo ari zo zose wakwigisha/wakora ibihabanye n'Ubumwe bw'abanyarwanda yitwaje icyo akora muri ADEPR.

Umuyobozi w'Akarere yashimye ibikorwa bya ADEPR muri rusange mu bice byose by'Akarere mu buzima bwuzuye bw'abakristo n'abaturage bw'aho amatorero akorera muri rusange, ashima cyane uburyo binjiye mu gikorwa cy'ubumwe, ubudaheranwa n'isanamitima bifasha imibereho myiza y'abaturage. Bituma babana batishishanya bityo bagatera imbere by'ukuri. Yasabye ko bakwagurira ibi bikorwa no mu yindi Mirenge kuko babikoreraga mu Mirenge ya Nyanza, Kigembe na Kansi.

Umushyitsi mukuru, Umuyobozi Nshingwabikorwa muri MINUBUMWE Marie Alice Uwera Kayumba yashimiye abafatanyabikorwa bose muri iki gikorwa: Kiliziya Gatolika na ADEPR,   asaba abantu bose gukomeza gusigasira ibyiza byinshi byagezweho, by'umwihariko ibikorwa bishimangira ubumwe bw'abanyarwanda kuko ni amahitamo y'u Rwanda.

Muri iki gikorwa, Itorero ADEPR ryatanze inka 6 zihaka kandi zifite ubwishingizi zigenewe amatsinda y'ubumwe n'ubudaheranwa mu Karere ka Gisagara, rinahemba amakipe 2 ya mbere mu marushanwa y'umupira w'amaguru mu rwego rw'ubukangurambaga bw'ubumwe n'ubudaheranwa.