Ibikorwa bigari byaranze Akarere ka Gisagara kuri uyu wa 28 Nzeri 2024

:

1. Nk'uko biteganyijwe kuwa gatandatu wa nyuma w'ukwezi, mu Mirenge yose abayobozi, inzego z'umutekano n'abaturage baramukiye mu muganda rusange usoza ukwezi kwa Nzeri 2024. Ku rwego rw'Akarere wabereye mu Murenge wa Mamba mu Kagari ka Mamba, aho batangije igihembwe cy'ihinga A2025.

Igikorwa cyitabiriwe n'Umuyobozi w'Akarere Jerome Rutaburingoga ari kumwe na Food Security Command Post yo ku rwego rw'igihugu ihuriweho na MINAGRI, RAB, MINALOC, RNP, na NISS n'abafatanyabikorwa banyuranye. Batangije ihinga kuri site ya Ha20 ya Karama, banatera ibigori.

2. VM AFSO Dusabe Denise  ari kumwe na Nyiricyubahiro Musenyeri Philipo Rukamba umushumba wa Diyoseze Gatulika ya Butare bakoreye umuganda mu Murenge wa Save mu Kagari ka Gatoki aho batangije gahunda ya  tujyanemo, aho bafashe imirima ya Diyoseze ingana na Ha 20 igahingwa n'abaturage, diyoseze ikabaha imbuto n'ifumbire na agronome ubishinzwe hanyuma bakazagabana ubwo bizaba byeze.

Murakoze