Ibikorwa bigari byaranze Akarere ka Gisagara kuri uyu wa 27 Kanama 2024
:
1. Nk'uko biteganyijwe buri wa kabiri w'icyumweru, mu gitondo 07h00-08h30 mu Mirenge yose habaye ibikorwa by'igitondo cy'isuku.
2. Mu gitondo 09h00-10h00 VM AFSO Denise Dusabe yakoranye inama na Social Cluster iganira ku ngingo zikurikira:
- Imihigo 2024-2025 ya Social Cluster
- Action plan 2024-2025
- Budget execution 2024-2025
- Imikorere n'imikoranire
3. VM AFSO Denise Dusabe yasuye Umurenge wa Mukindo, asura ishuri ry'abana bato "ECD" ririmo kubakwa, anatangiza gahunda yo guha inka 110 mu barezi b'Imirenge ya Mukindo na Mugombwa, ibikorwa byombi ku bufatanye na CONDO Families Initiative, uyu munsi batanze inka 29.
Ku mashuri VM AFSO yatanze inama z'ibyanozwa kugira ngo ECD izabe yujuje ibisabwa. Yasabye akandi abahawe inka kubyaza umusaruro amahirwe babonye bakiteza imbere: inka zaje zihaka kandi zifite ubwishingizi, umunyu n'imiti bizabafasha mu gihe cy'umwaka.
Yahuye kandi n'abikorera bo mu Murenge wa Mukindo, abashishikariza gukora cyane, bakabyaza umusaruro amahirwe anyuranye Leta ibashyiriraho bakiteza imbere kandi bakanatanga akazi ku bandi.
Yabasabye by'umwihariko ko bagira uruhare muri school feeding ndetse na gahunda ya Dusangire lunch program mu rwego rwo gushyigikira gahunda yo kugaburira abana ku ishuri.
4. Hatangijwe icyumweru cyahariwe serivisi z'irangamimerere, gitangirizwa mu Kagari ka Nyakibungo mu Murenge wa Gishubi na VM AFSO Denise Dusabe, abaturage basobanurirwa ibijyanye n'irangamimerere: Kwandika uwavutse, gusiba uwapfuye no gushyingirwa...
5. Mu rwego rwo kwegera abaturage, kubakemurira ibibazo no kubakangurira gahunda zinyuranye za Leta, ku gicamunsi, mu Tugari twose tugize Akarere habaye Inteko z'abaturage.
Ku rwego rw'Akarere yabereye mu Kagari ka Shyanda mu Murenge wa Save aho yitabiriwe na VM ED Jean Paul Hahineza, mu gihe VM AFSO we yitabiriye inteko y'abaturage mu Kagari ka Nyeranzi mu Murenge wa Gishubi.
6. Mu Murenge wa Gishubi hatangiye ibiganiro bizamara iminsi 2 biri gutangwa n'abakozi ba MIGEPROF bayobowe na Mme MUNYANA Bernadette (Umuyobozi mukuru w'ishami ry'uburinganire n'iterambere ry'umuryango) bigamije Kumva neza ihame ry'uburinganire n'ubwuzuzanye no kurwanya ihohoterwa rikorerwa abangavu.
Ibiganiro byatangijwe n'Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Akarere Uwamahoro Carine, bikaba biri guhabwa ibyiciro bikurikira:
Abitabiriye ibiganiro :
- AFSO w'umurenge
- Sector DASSO Coordinator
- ESs b'Utugari
- CNJ Coordinator ku kagari n'umurenge
- CNF Coordinator mu kagari n'umurenge
- NCPD Coordinator
- Ukuriye abajyanama b'ubuzima
- IZU
- UWI
- Abakuru b'imidugudu
Murakoze