Ibikorwa bigari byaranze Akarere ka Gisagara kuri uyu wa 24 Mata 2025

Ubuyobozi bw'Akarere burabagezaho bimwe mu bikorwa bigari byaranze Akarere ka Gisagara kuri uyu wa 24 Mata 2025.

1. Umuyobozi w'Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y'abaturage Denise Dusabe yagiranye ikiganiro n'ibitangazamakuru binyuranye byo mu Rwanda (35) kuri Malaria Prevention and Control mu rwego rwa Media Tour bakoreye mu Karere ka Gisagara yateguwe na RBC.

Nyuma y'ikiganiro ku Karere, abanyamakuru na RBC bakomereje mu Murenge wa Mukindo mu gikorwa cyo gutanga inzitiramibu ikoranye umuti mu baturage no kuganira nabo.

Ubu muri iki cyiciro, mu Karere hagiye gutangwa inzitiramibu 41601.

2. Today VMED has received guests From Good People international and UNHCR,The main purpose of this visit is to assess and decide what to support refugees who are growing beans and Maize at Misizi marshland in collaboration with UNHCR.

3. Ku bufatanye bw'Akarere ka Gisagara n'umushinga wa ZOOSC habaye amahugurwa ku rubyiruko rw'abakorerabushake agamije gufasha abana bataye ishuri kugaruka kwiga kandi bakagumamo.

Amahugurwa yafunguwe n'umuyobozi w'Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y'abaturage Madamu DUSABE Denise, akaba yitabiriwe na:
- Ushinzwe Community Policing 
-  DEO
- Umukozi wa Save the Chidren ukurikirana umushinga wa ZOOSC
- SEI uhagarariye abandi
- Umuyobozi w'ikigo uhagarariye abandi
- Umuhuzabikorwa w'urubyiruko rw'abakorerabushake mu Karere
- Abahuzabikorwa b'urubyiruko rw'abakorerabushake mu mirenge yose.

4. Habaye inama yigaga uburyo bwo kuzamura imisoro n'amahoro by'Uturere "Dissemination own revenue moboilization strategies" yagaragaje ibyavuye mu bushakashatsi MINALOC yakoreye mu Turere dutandukanye harimo na Gisagara.

Ikiganiro cyyatazwe n'intumwa ya MINALOC Ibrahim Ndagijimana wari kumwe PFM specialist Chadia)

Inama yitabiriwe na:
- VM ED Habineza Jean Paul
- Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Akarare
- Umuyobozi Mukuru ushinzwe imirimo rusange mu Karere 
- Abajyanama bagize commission economique
- Abagize Komite ya JADF
- Abagize Komite ya PSF
- Uhagarariye RRA mu Karere
- Uhagarariye Ngali mu Karere  hamwe n'umukozi ushinze imisoro

Inama yagaragaje ubuke bw'imisoro n'amahoro ku ngengo y'imari y'igihugu, by'umwihariko mu Karere ka Gisagara. Hafashwe ingamba zitandukanye zigomba gushyirwa mu bikorwa hagamijwe kongera imisoro n'amahoro mu Karere ka Gisagara.

5. Umuyobozi w'Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y'abaturage yayoboye inama mpuzabikorwa yiga ku bibazo by'imirire mibi, iganira ku ngingo zikurikira:
- Ibipimo by'imirire mibi mu karere
- Ibipimo by'imyumvire n'ubumenyi ku mirire, ubuzima, isuku no kurengera umwana byagaragajwe mu biganiro NCDA yagiranye n'ababyeyi
- Amabwiriza mashya ya gahunda ya SHISHAKIBONDO.

Hafashwe ingamba zo kurushaho Guteza imbere imikurire yuzuye y'umwana.

6. Muri Gymnase y'Akarere ka Gisagara habereye ubukangurambaga bwateguwe ku bufatanye na NCDA buvuga ku mirire myiza, ubuzima, isuku no kurengera umwana ku baturage benshi baturutse mu Murenge wa NDORA, ubukanguramaba bwayobowe n'Umuyobozi w'Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y'abaturage Denise Dusabe, kandi Ikiganiro cyacaga ako kanya kuri radio FLASH FM (live).

Abaturage basobanuriwe byinshi kandi bagira uruhare mu kiganiro babaza ibibazo kandi iyo  basubizaga neza ibyo babajijwe, bahabwaga ibihembo.

Ibiganiro byashimishije cyane abaturage, kuko baniyumvaga kuri radio.

7. Habaye Inama ya Komisiyo y'Iterambere ry'imibereho myiza y'Abaturage mu Inama Nyanama n'iya JADF, iyobowe na perezida wa Comission Sociale mu Nama Njyanama Madamu Kaligirwa Annonciata.

Inama yitabiriwe n'abagize komisiyo zombi (Inama Njyanama & JADF) n'abakozi b'Akarere bari batumiwe

Ingingo zizweho
- Gahunda y'ibikorwa bya Commission sociale muri JADF y'Akarere 
- Imitangire y'inkunga mu bagenerwabikorwa b'imishinga irebana na sosiyale
- Ishyirwa mu bikorwa ry'imyanzuro ya descente yakorewe muri IDP model ya Ruhuha yahuje JADF n'ubuyobozi bw'Akarere 
- Amakuru ku bikorwa byo kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi
- Ibintu n'ibindi.

8. Ku bufatanye na ZOE Rwanda urubyiruko 14 rwo mu Murenge wa Musha rwafashijwe kwiga imyuga mu rwahawe ibikoresho byo kurifasha gushyira mu bikorwa ibyo boze, bagakora bakiteza imbere. 
- Abakobwa 12: bahawe ibikoresho by'ubudozi
- Abahungu 2 : umwe yahawe ibikoresho by'ububaji, undi 1 ahabwa ibikoresho byo gusudira

9. Umuyobozi w'Akarere wungirije ushinzwe iterambere ry'ubukungu Jean Paul Habineza yitabiriye inama yateguwe na Transparency International Rwanda yigaga ku ngingo y'ihanahana makuru ku ngamba zo kubungabunga Ibidukikije n'imbogamizi bihura nazo.

Iyi nama yitabiriwe na:
- ES b'Imirenge
- Abahagarariye OSC
- Abahagarariye ANR
- Abahagarariye SDU
- Abahagarariye CNF
- Abahagarariye CNF
- Abahagarariye NCPD
- Abahagarariye PSF
- Abahagarariye amakoperative y'Ubuhi zi n'ay'Ubworozi

Hagaragajwe ibyavuye mu bugenzuzi bwakozwe mu kubaka umuhanda wa chipseal mu Murenge wa Ndora n'ubushakashatsi bwakozwe ku bijyanye no kubaka ibikorwaremezo muri rusange.

VM ED yasabye abitabiriye inama kuba ijisho ry'abo bahagarariye kugira ngo ibikorwa byose by'iterambere bijye byubakwa ntawe bibangamiye kandi bikorwe mu buryo burambye kandi bubasha guhangana n'imihindagurikire y'ibihe.


Murakoze