Ibikorwa bigari byaranze Akarere ka Gisagara kuri uyu wa 22 Gashyantare 2024

1. Umuyobozi w'Akarere RUTABURINGOGA Jerome ari kumwe na V/M ED Jean Paul Habineza yakiriye mu biro bye itsinda riturutse muri TEARFUND na Association Mwanukundwa, baje kugaragaza umushinga "KUNGAHARA" bagiye gukorera mu Karere ka Gisagara, ugamije guteza imbere kongera umusaruro w'ubuhinzi no kurwanya imirire mibi, aho bazafasha imiryango 5000 ivuye mu Mirenge itandukanye, bakazanabafasha amakoperative.
Uwo mushinga ukaba uzamara imyaka 3.
Itsinda ryari rigizwe na:
- BIZIMANA Olivier, Director of TEARFUND
- MUNGUYIKO Jean de Dieu, Program Manager muri Association Mwanukundwa (AMU)
- NTAKIRUTIMANA Jean d'Amour, Coordinator of AMU/ Southern Province.
2. Umuyobozi w'Akarere Jerome Rutaburingoga ari kumwe na VM ED Jean Paul Habineza yakiriye itsinda riturutse muri RYAF riyobowe n'Umuyobozi Nshingwabikorwa wa RYAF Rwiririza Jean Marie Vianney mu rwego rwo Kuganira n'ubuyobozi bw'Akarere ku bikorwa bifuza ko bafatanya n'Akarere.
Muri ibyo bikorwa harimo :
- Gukora Identification y'Urubyiruko ruri muri domaine ya Agri-business ruri mu Karere.
- Kuzareba icyo urwomrubyiruko rukeneye gufashwa kugira ngo bongere business zabo zitere imbere.
3. VM ED Jean Paul Habineza yashoje amahugurwa y'iminsi itatu 20-22/02/2024 yaberaga muri MONTANA Hotel ku mushinga w'Ihindagurika ry'ibihe ridaheza; ukaba ari umushinga uzashyirwa mu bikorwa na Nation Union of Disabilities' Organisations of Rwanda (NUDOR) mu Mirenge ya Kibirizi, Muganza na Ndora.

Ayo mahugurwa yakorerwaga mu byiciro 2:
- Service Providers (ukwabo): aho yari yitabiriwe n'abayobozi b'amashami n'abakozi b'Akarere batandukanye bagira aho bahurira n'imihindagurikire y'ibihe n'abafite ubumuga mu nshingano, Croix Rouge, REG, Montana Staff, uhagarariye DUHAMIC ADRI, uhagarariye Rwanda Development Organisation (RDO) n'uhagarariye Police.
- Abafatanyabikorwa banyuranye (ukwabo):
▪️Duhamic Adri, Tubura, Concern, World Vision, Green Amayaga Project, CDAT (Commercialization and De-Resking for Agricultural Transformation Project)
▪️Abahagarariye ibyiciro by'abaturage: CNF, CNJR, NCPD
▪️Abakozi banyuranye ku Karere: JADF, ushinzwe abafite ubumuga, Environment Offier, Disaster Management Officer, Forestry and Natural Ressources Officer
▪️Abakozi bahagarariye ibigo nderabuzima
▪️Abakozi bo muri iyo Mirenge bashinzwe imibereho myiza n'abashinzwe ubuhinzi.
▪️Ababa mu matsinda aterwa inkunga na NUDOR mu Mirenge ya Ndora, Kibilizi na Muganza
Abitabiriye amahugurwa barushijeho gusobanukirwa n'imbogamizi abafite ubumuga bahura nazo bitewe n'ihindagurika ry'ibihe hamwe n'ibyo abayobozi mu nzego zose basabwa gukora mu guhangana no gukumira izo mbogamizi, kandi biyemeza kubishyira mu bikorwa cg kubikorera ubuvugizi aho biri ngombwa.
4. VM AFSO Denise Dusabe yitabiriye inama mpuzabikorwa y'Intara y'Amajyepfo yasuzumaga iterambere ry'umuryango, ibibazo biwubangamiye n'ingamba zo kubikemura. Ikaba yayobowe na Minister MIGEPROF Dr Uwamariya Valentine ari kumwe na Governor Kayitesi Alice.
Ni inama iba rimwe mu mwaka mu Ntara zose, igahuza MIGEPROF, abayobozi batandukanye mu Ntara, Uturere n'abafatanyabikorwa. Uyu munsi yabereye ku Karere ka Muhanga.
5. Umuyobozi w'ishami ry'uburezi yayoboye inama yahuje abashinzwe uburezi mu Mirenge na Team ishinzwe gutegura ibizamini by'igihembwe cya kabiri.
Barebeye hamwe aho imyiteguro igeze,Ingengabihe y'ibizamini n'ingengo y'imali izakoreshwa.
Murakoze

