Ibikorwa bigari byaranze Akarere ka Gisagara kuri uyu wa 19 Kanama 2025
Mu rwego rwo kugeza ku baturage bacu amakuru ku bikorwa by'Akarere, Ubuyobozi bw'Akarere bwishimiye kubagezaho amakuru kuri bimwe mu bikorwa byaranze Akarere ka Gisagara kuri uyu wa 19 Kanama 2025.
1. Mu gitondo, 07h00-08h30, mu Tugari twose, abayobozi n'abaturage baramukiye mu bikorwa by'igitondo cy'isuku, bibanda ku hantu hahurira abantu benshi, ahatangirwa serivisi, imihanda no kubakira abatishoboye. Ku rwego rw'Akarere byabereye mu Murenge wa Musha aho byitabiriwe n'Umuyobozi w'Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y'abaturage.
Yaboneyeho asura ikigo nderabuzima cya Musha na Transit Center y'Akarere mu Murenge wa Gikonko.
2. Mu rwego rwo kwitegura igihembwe cy'ihinga 2026A, Umuyobozi w'Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y'abaturage yayoboye amahugurwa (ToT) agenewe abakozi bashinzwe ubuhinzi mu Mirenge yateguwe n'Akarere ku bufatanye na RAB na TUBURA agamije kubongerera ubushobozi kugira ngo bazahugure SEDOs, abafashamyumvire, abajyanama b'ubuhinzi ndetse n'abacuruzi b'inyongeramusaruro.
3. Kuri iki gicamunsi,mu Tugari twose habaye Inteko z'abaturage. Ku rwego rw'Akarere irimo kubera mu Kagari ka Remera mu Murenge wa Muganza aho yitabiriwe n'Umuyobozi w'Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y'abaturage ari kumwe n'abayobozi b'inzego z'umutekano ku rwego rw'Akarere na bamwe mu bakozi b'Akarere.
Nyuma yo kumva no gukemura ibibazo abaturage babagejejeho, abayobozi babasabye kugira uruhare mu kwicungira umutekano, gukumira amakimbirane no kwirinda umuntu wese wabazanamo amagambo abarangaza cg abagandisha kuri gahunda za Leta, ahubwo bagakomeza kwitegura neza igihembwe cy'ihinga A2026 n'itangira ry'amashuri ry'amashuri 2025-2026.
4. Kuri iki gicamunsi kandi, mu cyumba cy'inama cy'Akarere, habaye inama itegura Inama Mpuzabikorwa y'Akarere iteganyijwe kuwa gatanu taliki ya 22/08/2025.
Murakoze