Ibikorwa bigari byaranze Akarere ka Gisagara kuri uyu wa 19 Gashyantare 2025
Akarere ka Gisagara gakomeeje kubagezaho ibikorwa bigari biba byakaranze buri munsi . Dore bimwe mu bikorwa byaranze Akarere ka Gisagara kuri uyu wa 19 Gashyantare 2025
1. Hashingiwe ku myanzuro y'umwiherero wahuje abafatanyabikorwa, Inama Njyanama y'Akarere, Komite Nyobozi n'abakozi b'Akarere wabereye mu Karere ka Karongi kuwa 15-17/01/2025;
Mu rwego rwo gukora iteganyabikorwa rihuriweho kandi risubiza ibibazo by'abaturage, Abafatanyabikorwa, bari kumwe na Komite Nyobozi na Komisiyo Sosiyari y'Inama Njyanama y'Akarere na bamwe mu bakozi b'Akarere basuye Umudugudu ntangarugero wa Ruhuha mu Murenge wa Mamba (IDP Model Village), bareba ibibazo ufite kugira ngo iteganyabikorwa bagiye gukora risubize ibyo bibazo.
Basuye inyubako z'amazu n'ibikoni byazo, ubwiherero, inzira z'amazi, igikumba rusange, health post, amashuri (nursary and primary), hose bareba ahari ibibazo n'ibindi bikorwa byaba bikenewe byafasha abaturage mu mibereho myiza mu rwego rwo kubishakira ibisubizo.
Nyuma yo gusura, bahuriye ku biro by'Umurenge wa Mamba, bungurana ibitekerezo ku cyakorwa ku bibazo byagaragaye.
Iki gikorwa cyayobowe n'Umuyobozi w'Akarere Jerome Rutaburingoga ari kumwe na VP w'Inama Njyanama Laurette Mushimiyimana na Perezida w'ihuriro ry'abafatanyabikorwa Seba Nteze Osé.
2. Itsinda riyobowe na VM AFSO Denise Dusabe rigizwe n'Uhagarariye Kimite ya JADF y'Akarere ka Gisagara, Director GG (ai ), Umukozi ushinzwe Urubyiruko, Umuco na Siporo ryatangiye gahunda yo gusura urubyiruko ruri kugororetwa mu bigo ngororamuco bya Gatare (Nyamagabe), Iwawa na Gitagata ( Bugesera) rwitegura gutaha.
Uyu munsi hasuwe ikigo cya Gatare ahari urubyiruko 24 bo mu Karere ka Gisagara. VM AFSO yarugiriye inama zinyuranye narwo rutanga ibyifuzo byabo kugira ngo bazakirwe neza mu miryango yabo.
Iyi gahunda yitabiriwe na Guverineri w'Intara y'Amajyepfo na Guverineri w'Intara y'Uburasizuba ndetse na Teams z'Uturere tw'izo Ntara.
3. Nyuma y'igikorwa kirangiye cyo guhugura ibyiciro binyuranye by'abaturage mu Mirenge yose babashishikariza kugana ibigo by'imari ngo biteze imbere aho ikigo BDF kizajya kibatangira ingwate, uyu munsi amahugurwa yakomereje ku abakozi ba SACCOs bashinzwe gutanga inguzanyo (Loan officers) nka bamwe mu batekinisiye mu gutanga Inguzanyo, kugira ngo bahuze imyumvire mu gutanga inguzanyo zo muri urwo rwego.
4. Uyu munsi MINAGRI na APTC (Agro Processessing Trust Corporation Ltd)
batanze amahugurwa ku bakozi b'Imirenge bashinzwe ubuhinzi, abacuruza imbuto n'inyongeramusaruro (Agrodealers) na Koperative zikora agrodealership ku mikoreshereze ya Smart Nkunganire System na MOPA (Mobile Order Processing Application)
Murakoze