Ibikorwa bigari byaranze Akarere ka Gisagara kuri uyu wa 18 Nyakanga 2023

1. Nk'uko bitetanyijwe mu gitondo cya buri wa kabiri, uyu munsi, mu Mirenge yose, habaye ibikorwa by'igitondo cy'isuku, ku rwego rw'Akarere kibera mu Murenge wa Ndora, aho cyitabiriwe na VM ED.
2. Kuri uyu wa 18/07/2023, mu Karere ka Gisagara hatangijwe ukwezi kwahariwe gukemura ibibazo by'abaturage, hibandwa cyane ku bibazo byahawe umurongo ariko hakaba hashize igihe bidakemuka n'Ibibazo byakiriwe n’abayobozi mu nzego zitandukanye n'ibihe bitandukanye basuye Akarere bikaba bitarakemuka.
Ku rwego rw'Akarere ukwezi kwatangirijwe mu Murenge wa Mamba, gutangizwa na VM ED HABINEZA Jean Paul ari kumwe na DPC, bamwe mu bakozi b'Akarere, Ubuyobozi n'Abakozi b'Umurenge n'Utugari n'abandi ba Opinion Leaders bafite amakuru akenewe mu gukemura ibibazo by'abaturage
3. VM AFSO Denise Dusabe yitabiriye inama Governor yagiranye na VMs AFSO bose b'Uturere tw'Intara y'Amajyepfo n'abashinzwe urubyiruko ndetse n'Urubyiruko ruhagarariye abandi.
Iyi nama yari igamije kunoza imikorere n'imikoranire hagati y'inzego bwite za Leta n'Urubyiruko mu Turere.
4. Komisiyo y’imibereho myiza mu Nama Njyanama y’Akarere yasuye Umurenge wa Musha, bakorayo ibikorwa bitandukanye, birimo:
- Gusura ingo na Restaurants muri Centre ya Musha mu rwego rwo kureba isuku no gutanga ubutumwa ku isuku n'isukura
- Habaye ibiganiro na bamwe mu bagenerwabikorwa ba components za VUP mu rwego rwo kubakangurira kwishyura Mutuelle de Santé no kwiteza imbere bishyira hamwe mu matsinda muri gahunda ya graduation no kubafasha gusobanukirwa graduation strategy
- Hasuwe kandi koperative 2 z’abafite ubumuga mu rwego rwo kubagira inama zijyane na gahunda ya graduation
5. Umurenge wa Kibilizi wakiriye television yahawe abana bafite ubumuga bwo mu mutwe biga mu kigo cya Pallotti children hope center giherereye muri uwo Murenge, bakaba bayihawe n'Inteko Nshingamategeko umutwe w'abadepite. Ubwo abadepite baheruka gusura aba bana kuwa 25/11/2022, abana barayibasabye, none uyu munsi bayibazaniye.
6. Ku gicamunsi, mu Mirenge hose habaye inteko z'abaturage, hanatangizwa ukwezi kwahariwe gukemura ibibazo by'abaturage.
Murakoze

