Akarere ka Gisagara kasuwe n'Itsinda ry'abasirikare bakuru baturutse mu bihugu bitandukanye bya Africa bari mu mahugurwa mu Ishuri Rikuru rya Gisirikare rya Nyakinama
Kuri uyu wa 14 Gahyantare 2024, Akarere ka Gisagara kasuwe n'Itsinda ry'abasirikare bakuru (32) baturutse mu bihugu bitandukanye bya Africa harimo n'u Rwanda bari mu mahugurwa mu Ishuri Rikuru rya Gisirikare rya Nyakinama, mu rwego rw'ingendo zisoza amasomo, hagamijwe kureba ingufu zitanga amashanyarazi n'iterambere rirambye, Energy Security for Sustainable Development.
Team y'abashyitsi yari iyobowe na Brig Gen Jean Chrisostome Ngendahimana. Bakiriwe n'Umuyobozi Jerome Rutaburingoga ari kumwe n'abayobozi b'inzego z'umutekano ku rwego rw'Akarere na bamwe mu bakozi b'Akarere.
Nyuma yo kugaragarizwa mu buryo burambuye imiterere y'ikwirakwizwa ry'amashanyarazi mu baturage mu Karere ka Gisagara aho rigeze kuri 80,79%, bakanezezwa n'ibisobanuro bahawe, basuye uruganda rutunganya nyiramugengeri mo amashanyarazi Hakan Peat Power Plant ruherereye mu Murenge wa Mamba.
Basobanuriwe birambuye uburyo uruganda rukora, ingano y'umuriro ruteganyijwe gutanga n'uwo rutanga ubu, imibanire y'uruganda n'abaturagw baruturiye n'iterambere rihari kubera urwo ruganda.
Basuye uruganda mu bice byarwo bitandukanye basobanurirwa uburyo rukora.
Abasirikare bakuru basuye abaturage bo mu Mudugudu wa Kabuga mu Kagari ka Kabumbwe kegereye urwo ruganda kugira ngo biyumvire ubwabo ubuhamya bwabo kuri uru ruganda, niba barwishimira cg bafitanye amasinde. Nyuma y'ubuhamya bunyuranye, Bashimye cyane ko abaturage bishimiye uruganda kuko rwatanze akazi, iterambere ryabagezeho kubera uruganda ndetse rwubakiye amazu abatishoboye batari bafite aho kuba. Byongeyeho rwatumye benshi babona umuriro w'amashanyarazi kandi ku giciro gito (bishimiye).
Urugendo rwagenze neza, abashyitsi batashye bishimye kandi bavuga ko urugendo rwabo rwageze ku byo bifuzaga kumenya.
Twakwibutsa ko uru ruganda rwa nyiramugengezi ruteganyijwe gukora 80MW, muri zo 70MW zikajya mu muyoboro mugari naho 10MW zigasigara zikoreshwa mu ruganda.
Murakoze