Ibikorwa bigari byaranze Akarere ka Gisagara kuri uyu wa 11 Kamena 2025
1. Hashojwe amahugurwa y'iminsi ibiri (10-11/06/2025) yateguwe n'Ikigo cy'ubutaka (NLA) ku bufatanye na RISA akaba yari ateganyirijwe Intore mu ikoranabuhanga (Digital ambassadors), bakaba barahuguwe ku micungire y'ubutaka n'imbuga z'ikoranabuhanga zashyizweho n'Ikigo cy'ubutaka.
Aya mahugurwa yashojwe na VM ED, asaba izo ntore gufasha abaturage muri gahunda ya "Byikorere" kugira ngo abaturage barusheho kwiteza imbere cyane cyane ko umutungo wa mbere bafite nk'Akarere ko mu cyaro ari ubutaka.
2. Ku bufatanye bw'Akarere ka Gisagara na CARITAS Rwanda habaye inama igamije gutegura ishyirwa mu bikorwa ry'umushinga wo Gukumira no kurwanya ubwandu bw'akagakoko gatera Sida mu bakobwa b'abangavu.
Inama yayobowe na VM AFSO ari kumwe n'umuyobozi wa Caritas ya Diyoseze ya Butare n'umukozi waje ahagarariye Caritas Rwanda ku rwego rw'igihugu Mrs. Jeanne d'Arc Manirareba, ikaba yitabiriwe na:
- DGs b'ibitaro byombi by'Akarere bya Gakoma na Kibilizi
- Abayobozi b'ibigo nderabuzima bose
- Abakozi b'Akarere bafite aho bahuriye n'umushinga (Health Promotion, Gender Office, Youth Officer)
- Abayobozi b'ibigo by'amashuri yisumbuye bitagira primaire
- Abakozi b'ibitaro bashinzwe ibijyanye na HIV
- Abakozi b'ibitaro bashinzwe igituntu
- Abakozi b'ibigo nderabuzima bashinzwe ibijyanye na HIV
- Abakozi b'ibigo nderabuzima bashinzwe igitunu.
Muri iyi nama abayitabiriye basobanuriwe intego y'uyu mushinga ijyanye no kugabanya ubwandu bushya mu bakobwa b'abangavu bafite hagati y'imyaka 10-24 no kurwanya inda zidateganyijwe muri icyi cyiciro cy'abakobwa.
3. VM ED yayoboye inama yigaga ku bikorwa n'Imihigo byo mu Ishami ry'Iterambere ry'Ishoramari n'Umurimo (BDE Unit)
Inama yitabiriwe na:
- Abanyamabanga Nshingwabikorwa b'Imirenge
- BDEs
- BDAs
- SACCO Managers
- BDF Coordonator
- PSF
- BDE Unit
Ingingo zizweho:
- Ishyirwa mu bukorwa ry'Imihogo
- EjoHeza
- Service za BDF
- CBHI
4. VM ED yayoboye inama yahuje DOT Rwanda, bamwe mu bakozi b'Akarere bafite aho bahuriye n'ishoramari, urubyiruko n'ikoranabuhanga ndetse na Digital Champions, yari igamije kwereka Akarere urubyiruko rwatoranyijwe gufasha Akarere guhugura abaturage ku ikoranabuhanga ndetse n'ishoramari (Digital Champions), aba bakaba bahise banagabanywa mu Mirenge bazakoreramo.
5. Mu karere ka Gisagara mu bigo by'amashuri bitandukanye hatanzwe ubutumwa bwagarutse ku myitwarire ikwiye kuranga abanyeshuri, abarezi n'ababyeyi mu gukumira imico idahwitse mu mashuri.

Iki gikorwa ku rwego rw'Akarere cyatangiriye muri ES SAVE mu Murenge wa Save na VM AFSO.
6. Mu Murenge wa Mamba habereye igikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 31 jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, by'umwihariko abakristo b'Itorero rya ADEPR Paroisse ya Kabeza ihuza Imirenge ya Mamba, Gikonko na Musha.
Iki gikorwa cyitabiriwe n'umushumba w'ururembo rwa Huye (Huye-Gisagara-Nyaruguru-Nyamagabe) ari kumwe n'ubuyobozi bw'Umurenge, kikaba cyabanjiriwe no gushyira indabo ku rwibutso rwa Mamba gikomereza i Kabeza aho Itorero rikorera.
7. Abagize screening committee mu igororero ry'igihe gito ry'akarere, basuye igororero ry'igihe giro rya Gikonko hasuzumwa imyitwarire y'abari kuhagororerwa abagaragaje impinduka basubizwa mu miryango. Ni igikorwa cyayobowe na VM AFSO
Murakoze