Ibikorwa bigari byaranze Akarere ka Gisagara kuri uyu wa 08 Nzeri 2024

:

1. Uyu munsi mu Karere ka Gisagara , mu Mirenge yose igize Akarere 13,  twazindukiye muri siporo rusange. Ku rwego rw'Akarere siporo yabereye mu Murenge wa Save, aho Umushyitsi mukuru yari VM AFSO Denise Dusabe.

Iyi siporo yitabiriwe kandi na:
- Inzego z'umutekano
- Bamwe mu bakozi b'Akarere n'Umurenge wax Save.
- Abaturage b'Umurenge wa Save
- Abayobozi n'abakozi b'ibigo bikorera mu Murenge wa Save
- Abanyeshuri bo mu bigo bikorera mu Murenge wa Save 

 Hakozwe mucaka mucaka km 5. Nyuma hakorwa Gymtonic na streching . 

Nyuma ya Siporo VM AFSO yatanze ubutumwa bujyanye na gahunda za Leta zitandukanye harimo:
- Akamaro ka siporo
- Kugira isuku
- Kwirinda indwara y'ubushita bw'inkende
- Gushishikariza ababyeyi kuzohereza abana ku ishuri ejo tariki ya 09/09/2024.

Hakozwe kandi n'igikorwa cyo gupima indwara zitandura, PFT ndetse BMI

Siporo yagenze neza.

2. VM AFSO yitabiriye kandi Umukino wa gicuti wahuzaga ikipe y'Urubyiruko y'Umurenge wa Musha hamwe n'Umurenge wa Ndora wabereye ku kibuga cy'umupira cy'Akarere giherereye mu Murenge wa Ndora.

Ni umukino VM AFSO yatambukijemo ubutumwa bushishikariza abanyeshuri kwitabirira ishuri ku gihe, by'umwihariko akaba yibukije ababyeyi ko bagomba kubigiramo uruhare.

Yibukije abitabiriye uyu mukino ko bagomba kurushaho kwirinda icyorezo cya Mpox

3. Ubuyobozi bw'Akarere n'ishami ry'uburezi bakomeje gukurikirana:
- Uko abana bagera ku bigo by'amashuri acumbikira abana
- Uko ibigo byiteguye gufasha abana gukomeza kwirinda icyorezo cya Mpox dufatanyije na RBC
- Gukurikirana uko ibiribwa birimo kugezwa ku bigo by'amashuri adacumbikira abana (day schools)
- Gukurikirana isuku mu bigo by'amashuri mu Mirenge yose.

Murakoze