Ibikorwa bigari byaranze Akarere ka Gisagara kuri uyu wa 06 Werurwe 2025
Mu rwego rwo kubagezaho amakuru aba yiriwe mu Karere ka Gisagara, Ubuyobozi bw'Akarere burabagezaho bimwe mu bikorwa byaranze Akarere ka Gisagara kuri uyu wa 06 Werurwe 2025.
1. VM ED yitabiriye amahugurwa ya Komite nkemurampanga ku rwego rw'Akarere z'umushinga wa FIP-PRODAR.
Amahugurwa yitabiriwe n'abakozi ba Minisiteri y'Ibidukikije n'ab'Ikigo cy'Igihugu cy'Amashyamba n'Abanyamabanga Nshingwabikorwa b'Imirenge.
Aya mahugurwa akaba yari agamije gusobanurira abagize izi Komite inshingano zabo mu migendekere myiza y'uyu mushinga.
Mu gusoza amahugurwa, VM ED yasabye abagize izi Komite kuzita ku nshingano basobanuriwe kugira ngo uyu mushinga uzagire byinshi ugeza ku baturage b'Akarere.
2. VM ASO Denise Dusabe yayoboye amahugurwa yahuje Save the Children /UNICEF n'abakozi b'Akarere n'inzego z'umutekano aho bahuguwe ku:
- Ihohoterwa rishingiye ku gitsina
- Kubungabunga umwana
- Ubumenyi ku guha ubufasha abafite ibibazo by'ihungabana .
Barebeye hamwa kandi gahunda nzamurabushobozi zitangwa mu mashuri azakorerwamo n'umushinga wa Save the Children wo kurwanya ihohoterwa no gufasha abahuye naryo.
3. IEE Rwanda (Inspire Educate and Empower Rwanda) yatanze ibikoresho mu bigo by'amashuri ikorana na byo mu gushyira mu bikorwa gahunda yayo ya "Remedial learning-Gahunda nzamurabushobozi.
Ibi bikoresho bizafasha abarimu n'abanyeshuri mu kwiga no kwigisha amasomo y'Imibare n'Icyongereza (English & Mathematics subjects) muri P5,P4,P3,P2,P1.
Iki gikorwa cyayobowe na VM ED Jean Paul Habineza ari kumwe n'uhagarariye Umuyobozi wa IEE Rwanda ku rwego rw'igihugu Ishimwe Aline.
Ibikoresho byatanzwe ni:
- Markers
- Flip papers
- Manilla papers
- Rice sacs
- Reams of papers
- Masking tapes
- Numeracy and Literacy kits
- Charts
4. Ku gicamunsi, urubyiruko 148 rwo mu Karere ka Gisagara rwagororerwaga mu igororero rya Iwawa rwageze mu Karere. Nyuma yo guhabwa ifunguro no guhabwa impanuro n'Umuyobozi w'Akarere zijyanye n'imyitwarire no gukora bagatera imbere, basubijwe mu miryango yabo.
Iki gikorwa cyitabiriwe na:
- Komite Nyobozi y'Akarere (Police)
- Abayobozi b'inzegonz'Umutekano ku Karere
- Abanyamabanga Nshingwabikorwa b'Imirenge
- Umukozi w'Akarere ushinzwe urubyiruko, umuco na siporo.
Murakoze