Ibikorwa bigari byaranze Akarere ka Gisagara kuri uyu wa 03 Mata 2024

Buri munsi, mu Karere haba hakozwe ibikorwa byinshi ku nzeego zinyuranye. Ubuyobozi bw'Akarere ka Gisagara burabagezaho bimwe mu bikorwa bigari byakaranze kuri uyu wa 03 Mata 2024.
1. Umuyobozi w'Akarere Jerome Rutaburingoga yayoboye inama y'umutekano itaguye yize ku ngingo zikurikira:
- Ishyirwamubikorwa ry'imyanzuro y'inama iheruka
- Umutekano muri rusange
- Imikorere ya TC
- Amatora (imyiteguro)
- Imyiteguro yo kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi
2. Mu rwego rwo gutegura no kuba hafi abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi muri ibi bihe twitegura #Kwibuka30 Jenoside yakorewe Abatutsi, Imiryango IBUKA, AERG, GAERG na AVEGA yateguye gahunda yise "Genocide Survivors in Community".Ku rwego rw'Igihugu yatangirijwe ku Gisagara ku rwibutso rw'Akarere ruherereye mu Murenge wa Ndora.


Gahunda yitabiriwe na:
- VM AFSO Denise Dusabe ari nawe mushyitsi mukuru
- VP IBUKA ku rwego rw'Igihubu Christine Kagoyire
- Pres AVEGA ku rwego rw'igihugu Kayitesi Immaculée
- Pers Ibuka mu Karere n'Imirenge
- Abayobozi b'inzego z'umutekano mu Karere
- Urubyiruko rubarizwa muri AERG na GAERG
- Abaturage benshi cyane
Mu gutangiza iyi gahunda, Abashyitsi baturutse ku rwego rw'igihugu bazanye n'urubyiruko rusaga 300 rusanga urwo mu Karere ndetse n'abaturage, igikorwa kikaba cyitabiriwe n'abantu bagera 900-1000.
Ibikorwa byakozwe:
- Umuganda wo gusukura urwibutso rw'Akarere rwa Kabuye
- Ibiganiro bigamije gutegura abarokotse n’abanyarwanda bose muri rusange kwinjira mu bihe bikomeye byo Kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994
- Hatanzwe inka 3 ku miryango 3 mu rwego rwo kuzirikana ubuzima mu myaka 30 ishize.
- Gushyira indabo ku rwibutso rwa Kabuye
- Gusura urwibutso.
Gahunda yatangijwe n'umuganda wo gusukura urwibutso (imbere n'inyuma), ikibuga n'inzira zijya ku rwibutso cyahuriweho n'abayobozi, inzego z'umutekano n'abaturage.
Nyuma y'amagambo ahumuriza kandi akomeza abarokotse jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 ndetse ashimangira ubumwe bw'abanyarwanda, abashyitsi bayoboye delegation n'abo mu Karere bashyize indabo ku mva iruhukiyemo imibiri isaga 50,000 y'abatutsi bishwe muri jenoside mu 1994, banoroza imiryango 3 babaha inka 3: uwahishe abahigwaga muri jenoside, uwamugariye ku rugamba rwo kubohora u Rwanda n'uwarokotse jenoside yakorewe abatutsi.
Iki gikorwa cyagenze neza.
3. Mu Karere ka Gisagara habaye amahugurwa y'abazahugura abandi ku Isuku n'Isukura no kurwanya indwara zititaweho uko bikwiye: NTDs
Amahugurwa yatangijwe n'Umuyobozi w'Ishami ry'ubuzima mu Karere KALINIJABO K. Jackson abera kuri Sites 2 (Ibitaro bya Kibilizi n'Ibitaro bya Gakoma) yitabirwa na:
- Abanyamabanga Nshingwabikorwa b'Imirenge
- Abayobozi b'Ibigo nderabuzima
- Abakozi bashinzwe ubuzima n'abashinzwe uburezi ku Mirenge
- Abakozi bashinzwe ibikorwa by'abajyanama b'ubuzima n'abashinzwe ikusanyamakuru/imibare (Datamanagers) ku bigo nderabuzima
Haganiriwe ku ngamba zo:
- Gufatanya mu bukangurambaga ku kunoza isuku no kwita ku ndwara zititaweho.
- Kugira no gutanga amakuru ashingiye ku mibare y'ukuri ku bikorwa by'isuku n'isukura
- Iteganya n'ikurikiranabikorwa rihuriweho n'inzego.
Abahuguwe bazahugura abo ku rwego rw'Akagari, Umudugudu n'ibigo by'amashuri kuva ejo kuwa kane 04.04.2024.
Murakoze






