Ibikorwa bigari byaranze Akarere ka Gisagara kuri uyu wa 01 Ukwakira 2024

1.Muri iki gitondo, mu Mirenge yose n'ibigo binyuranye  biri mu Karere ka Gisagara twaramukiye mu bikorwa by'igitondo cy'isuku, byibanze ku isuku mu bigo by'amashuri.
Ku rwego rw'Akarere byabereye kuri EP Kigarama mu Murenge wa Ndora aho byitabiriwe na Visi Meya Denise Dusabe.

2. Umuyobozi w'Akarere Rutaburingoga Jerome ari kumwe n'Umuyobozi w'Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza Madamu Dusabe Denise, bitabiriye kandi bayobora inama y'Igihembwe cya mbere y'abafatanyabikorwa mu kurinda no kurengera umwana.
 
Ni inama yitabiriwe n'abafatanyabikorwa batandukanye, barimo:
- Abahagarariye Inzego z'umutekano
- Uhagarariye RIB mu Karere
- ZOE Rwanda
- Good Neighbors
- NUDOR
- FXB Rwanda
- Pallotti Children H. Center
- FMI UBUMUNTU
- REWU/W.V
- Compassion International
- Bamwe mu bakozi b'Akarere

Inama yaganiriye ku ngingo zikurikira:
- Gushakira ibisubizo ibibazo n'ibyifuzo abana bagaragaje mu nama nyunguranabitekerezo y'abana ku rwego rw'Akarere
- Imyiteguro y'Umunsi mpuzamahanga w'umwana w'umukobwa uzaba taliki 11/10/2024
- Imikorere, imikoranire n'uruhare rwa buri wese mu kurinda no kurengera umwana.

3. V/M AFSO Denise Dusabe yakiriye itsinda rivuye muri RBC & PMI (US President Malaria Initiative) riyobowe na Bwana Duniya MUNYAKANAGE, Umukozi wa RBC, bari baje kureba ubushobozi buhari mu guhangana na Malaria mu Karere (Distict Capacity Assessment to plan, Implement and Monitor Integrated Malaria Vector Control Activities).

Ibiganiro byitabiriwe kandi na:
- Umuyobozi w'Ishami ry'Ubuzima ku Karere
- Umukozi w'ibitaro by'Akarere bya Kibilizi ushinzwe iteganyabikorwa
- EHO/Kibilizi akaba na & IRS Coordinator mu Karere.

4. Umuyobozi w'Akarere RUTABURINGOGA Jerome yayoboye inama ya Dialogue on agriculture policies performance.  Iyi nama yateguwe ku bufatanye n'umufatanyabikorwa TUBIBE AMAHORO mu mushinga wabo mushya witwa INDI NTAMBWE MU KWIYUBAKIRA IGIHUGU (INKI) .

Inama yitabiriwe n'abafashamyumvire b'ubuhinzi baturutse mu Mirenge umushinga ukoreramo n'abacuruzi b'inyongeramusaruro. 

Umuyobozi w'Akarere yatanze inama zitandukanye zirimo:
- Gukomeza gukora cyane no kwiteza imbere
- Kujyanamo n'abahinzi mu gihembwe cy'ihinga A2025. 

5. Umuyobozi w'Akarere yakiririye umukozi wa GIZ Ndindabahizi Odillon ukurikirana ibikorwa by'umushinga wa Waste Management and Circular Economy.

Baganiriye kuri gahunda yo gufatanya n'Akarere uburyo bwo gushyiraho ahantu ho gukusanyiriza no kuvangura imyanda ituruka mu mujyi wa Ndora.
Ikiganiro cyitabiriwe kandi n'Umuyobozi w'ishami ry'ubuzima, Umukozi ushinzwe ibidukikije n'umukozi ushinzwe igenagaciro mu Karere.

6. Mu rwego rwo gukemura ibibazo by'abaturage, mu Tugari twose habaye inteko z'abaturage. Ku rwego rw'Akarere yabereye mu Kagari ka Baziro mu Murenge wa Mugombwa aho yitabiriwe n'Umuyobozi w'Akarere Jerome Rutaburingoga, naho Visi Meya ushinzwe imibereho myiza y'abaturage Denise Dusabe yasuye abaturage mu Kagari ka Mukande mu Murenge wa Ndora.

Mu biganiro n'abaturage, bashishikarijwe:
- Kugira uruhare mu kwicungira umutekano
- Gutangiza ukwezi kwahariwe ubumwe n'ubudaheranwa
- Kwitabira serivisi z'irangamimerere
- Isuku
- Kohereza abana ku ishuri
- Kwitabira igihembwe cy'ihinga A2025 no gusibura imirwanyasuri n'ibyobo bifata amazi
- Kumenyekanisha no kwishyura imisoro
- ...

Murakoze