Ibiganiro HE Perezida wa Repubulika yagiranye n'abanyarwanda baba muri Amerika muri RwandaDay byatangiye gutanga umusaruro
Kuri uyu wa mbere tariki ya 15 Mata 2024, Abanyarwanda baba muri Leta ya Maine muri Amerika boroje ainka abaturage ba Gisagara banabishyurira ubwisungane mu kwivuza.
Nyuma y'ibiganiro HE Perezida wa Repubulika yagiranye n'abanyarwanda baba muri America muri RwandaDay, biciye muri Ambasade y'u Rwanda muri America-Washington, abanyarwanda bari muri Leta ya Maine basuye Akarere ka Gisagara mu rwego rw'ubufatanye mu iterambere.
Bagabiye inka imiryango 10 y'abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 (babarizwa mu Mirenge ya Muganza, Mugombwa, Musha, Mamba, Gikonko na Save), banishyurira ubwisungane mu kwivuza imiryango 2,000 iri mu rugendo rwo kwikura mu bukene. Kandi ubwo bufatanye buzakomeza no mu zindi gahunda.
Intumwa y'abo banyarwanda baba muri Diaspora ni Nshimiyimana Chrisostome.
Iki gikorwa cyitabiriwe n'Umuyobozi w'Akarere wungirije ushinzwe iterambere ry'ubukungu Jean Paul Habineza, Umuyobozi w'Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y'abaturage Denise Dusabe, Perezida wa IBUKA ku rwego rw'Akarere Jerome Mbonirema, abayobozi b'inzego z'umutekano ku rwego rw'Akarere, Abanyamabanga Nshingwabikorwa b'Imirenge, bamwe mu bakozi b'Akarere n'abagenerwabikorwa.
Murakoze.