Hatangijwe icyumweru cy'icyunamo cyo Kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994
Kimwe n'ahandi mu gihugu, kuri uyu wa 07 Mata 2025, mu Mirenge yose mu Karere ka Gisagara twatangiye icyumweru cy'icyunamo cyo Kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Ku rwego rw'Akarere cyatangirijwe ku rwibutso rw'Akarere rwa Kabuye mu Murenge wa Ndora.
Ni igikorwa cyitwbiriwe n'Umuyobozi w'Akarere Jerome Rutaburingoga ari nawe wari umushyitsi mukuru, Umuyobozi w'Akarere wungirije ushinzwe iterambere ry'ubukungu Jean Paul Habineza, Perezida wa IBUKA, Abayobozi b'inzego z'umutekano ku rwego rw'Akarere, Umuyobozi Mukuru ushinzwe imirimo rusange mu Karere (Division Manager), abafatanyabikorwa, abakozi ku Karere n'Umurenge, abashyitsi batandukanye n'abaturage benshi.
Perezida wa IBUKA mu Karere Mbonirema Jerome yasabye abitabiriye iki gikorwa kugira uruhare mu kwirinda no gukumira ingengabitekerezo ya Jenoside, yihanangiriza by'umwihariko abakiyihembera, kuko amategeko arahari kandi azubahirizwa.
Umuyobozi w'Akarere Jerome Rutaburingoga yasobanuye ko iyo uzi aho igihugu cyavuye, ibibazo cyahuye nabyo n'aho kigana, ushobora kugiteza imbere. Mu kwibuka jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 bidufasha kumenya ibibazo u Rwanda rwanyuzemo tugafata ingamba zikomye nk'amahitamo y'abanyarwanda ya "Ndi Umunyarwanda"
Umuyobozi w'Akarere wungirije ushinzwe iterambere ry'imibereho myiza Denise Dusabe yitabiriye igikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 31 jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 mu Murenge wa Mukindo.
Mu Mirenge hose igikora cyo Kwibuka cyatangiye neza kandi abaturage bitabiriye bishimishije cyane.
Twibuke Twiyubaka