Hashyinguwe mu cyubahiro imibiri isaga 3600 y'abatutsi bishwe muri jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994

kuri iki cyumweru cyo kuwa 20 Mata 2025, Ku rwibutso rw'Umurenge wa Mugombwa, habereye igikorwa cyo Kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Hashyinguwe mu cyubahiro imibiri 3687: 12 iheruka kuboneka na 3675 yimuwe mu Murenge wa Mukindo. 
Uru rwibutso rwa Mugombwa rusanzwe ruruhukiyemo imibiri 34647 y'Abatutsi bishwe muri Jenoside

Visi perezida wa 1 wa IBUKA ku rwego rw'igihugu, mu ijambo rye, yahumurije abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 by'umwihariko abafite ababo bashyinguwe mu cyubahiro uyu munsi, abasaba gukomeza urugendo rwo kwiyubaka kuko ibyabaye bitazongera ukundi

Umuyobozi w'Akarere Jerome Rutaburingoga yasabye by'umwihariko abarokotse jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 gutinyuka kugaruka aho bavuka cyangwa aho bari batuye bagakomeza ibikorwa by'iterambere iwabo, bityo ntibazime kuri gakondo yabo.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Intara y'Amajyepfo Vedaste Nshimiyimana, wari umushyitsi mukuru, mu butumwa yagejeje ku bitabiriye iki gikorwa, yihanangirije abantu baba bagifite ingengabitekerezo ya jenoside cyangwa abagoreka amateka ya jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ku bw'inyungu runaka, abibutsa ko amategeko ahari kandi azubahirizwa.

Igikorwa cyashojwe no gushyingura mu cyubahiro iyo mibiri yavuzwe haruguru no gushyira indabo ku rwibutso.

Igikorwa cyagenze neza