Hakozwe ubukangurambaga bw'isuku hifashishijwe ikinamico
Kuri uyu wa gatatu tariki ya 21 Mutarama 2026, Ku bufatanya bw'Akarere na World Vision Rwanda, ku isoko rya Gisagara mu Murenge wa Ndora, hakozwe ubukangurambaga bw'isuku bwiswe "End child malnutrition now" binyuze mu ikinamico y'Itorero Urunana.
Ubukangurambaga bugamije kurwanya imirire mibi n'igwingira mu bana bari munsi y'imyaka 5. Ubutumwa buribanda ku kugira Isuku no kwita ku mwana by'Umwihariko mu minsi 1000 ya mbere y'ubuzima bwe.
Umuyobozi w'Akarere ushinzwe imibereho myiza y'abaturage Denise Dusabe yasabye abitabiriye kugira umuco w'isuku ahantu hose kandi bakita ku mwana kuva agisamwa, avuka, akajyanwa mu irerero ribegereye ku gihe, no mu ishuri amaze kuzuza imyaka yagenwe.







