Habaye ihererekanyabubasha hagati ya Komite Nyobozi yatowwe n’iyacuye igihe

Kuri iki gicamunsi cyo kuwa 26 Ukwakira 2021 mu Mirenge yose habaye ihererekanyabubasha ku rwego rw'Umudugudu hagati ya Komite Nyobozi y'Umudugudu icyuye igiye n'iheruka gutorwa. Iki gikorwa kikaba cyahujwe n'inteko z'abaturage kugira ngo bikorerwe imbere y'abaturage babatoye.

▪ Ku rwego rw'Akarere byabereye mu Murenge wa Ndora, Akagari ka Gisagara, Umuyobozi w'Akarere akaba ari we mushyitsi Mukuru.

Nyuma yo gusinya no guhererekanya inyandiko, abagize Komite icyuye igihe bashimiwe, bahabwa certificates z'ishimwe. Ibi bikorerwa imbere

 y'abaturage b'Akagari.

▪ Abaturage b'Akagari ka Gisagara bishimiye iterambere bamaze kugeraho harimo umihanda wa kaburimbo bahawe na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika, iterambere ry'umugi wa Gisagara ryihuta cyane nyuma y'uko umuhanda uhageze, serivisi nziza basigaye babona ku Murenge n'Akagari kabo, ...

▪ Umuyobozi w'Akarere yashimiye abaturage kuba barishyiriyeho abayobozi bifuje, ashimira abarangije mandat uburyo batwaranyije ku rugamba rw'iterambere n'imibereho myiza, by'umwihariko ibihe bya COVID19 bitari byoroshye kandi bakagera ku ntego.

▪ Yasabye abatangiye mandat gufatira aho abababanjirije bari bageze, bakihuta mu iterambere ku buryo impinduka zigaragara mu baturage.

▪ Iki gikorwa cyakurikiranwe kandi na VM ED mu Kagari ka Rwanza mu Murenge wa Save, VM AFSO agikurikirana mu Kagari ka Gakoma mu Murenge wa Mamba naho Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Akarere akurikirana mu Kagari ka Duwani mu Murenge wa Kibilizi.

Ahandi Abanyamabanga Nshingwabikorwa b'Imirenge bagikurikiranye ku bufatanye n'inzego z'umutekano bakorana.