Habaye igikorwa cyo Kwibuka31 Abatutsi bishwe bakajugunywa mu kiyaga cya Cyamwakizi

Kuri uyu wa 13 Mata 2025, mu Murenge wa Kansi ku kiyaga cya Cyamwakizi gishamikiye ku ruzi rw'Akanyaru, gihuriweho n'Imirenge ya Kigembe, Mugombwa na Kansi habereye igikorwa cyo Kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, by'umwihariko Abatutsi bishwe bakajugunywa muri icyo kiyaga no mu nzuzi muri rusange.

Ni igikorwa cyitabiriwe na:
- Umuyobozi w'Akarere
- VMAFSO
- Abayobozi b'inzego z'Umutekano ku rwego rw'Akarere (Army, Police, RIB)
- Perezida wa IBUKA ku rwego rw'Akarere
- Uhagarariye HCR mu Ntara y'Amajyepfo
- Division Manager w'Akarere
- DG Gakoma Hospital
- Ahanyamabanga Nshingwabikorwa b'Imirenge
- Abakozi ku Karere
- Abarokokeye ku kiyaga cya Cyamwakizi
- Ubuyobozi bw'Umurenge wa Kansi n'inzego zihakorera
- Abashyitsi banyuranye
- Abaturage benshi

Umuyobozi w'Akarere, ashingiye ku buhamya bwatanzwe n'ubutumwa bukubiye mu muvugo, ashingiye ku mateka yaranze u Rwanda yasabye abitabiriye gukomeza guharanira kuba Umwe bakagendera muri Gahunda ya Ndi Umunyarwanda nk'amahitamo yacu, bakagerageza gukumira ingengabitekerezo ya jenoside, bakarera neza urubyiruko, barwigisha amateka nyayo mazima.

Igikorwa cyo kwibuka cyashojwe no gushyira indabo mu mazi no kunamira abahiciwe bakajugunywa muri icyo kiyaga.

Twibuke Twiyubaka