Habaye igikorwa cyo Kwibuka31 abacuruzi n'abikorera bazize jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994
Kuri uyu wa 22 Gicurasi 2025, ku rwibutso rw'Akarere rwa Kabuye harimo kubera igikorwa cyo Kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 cyateguwe na PSF, by'umwihariko kwibuka abikora bazize jenoside yakorewe Abatutsi mu Karere ka Gisagara.
Muri iki gikorwa cyo Kwibuka abacuruzi n’abikorera bo muri Gisagara bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, Perezida wa IBUKA mu Karere Jerome Mbonirema yasabye ko kwibuka byajyana no gufata ingamba zo gukumira ko jenoside yazongera kubaho.
Visi Meya Ushinzwe iterambere ry'ubukungu Jean Paul Habineza, wari umushyitsi mukuru, mu rwego rwo kwiyubaka, yasabye abikorera kwaguka mu bikorwa bagatera imbere kurushaho bityo bagaha akazi abantu benshi, by'umwihariko urubyiruko, kuko iyo dukora cyane bikoza isoni abagize uruhare muri jenoside yakorewe Abatutsi.
Igikikorwa cyashojwe no kuremera imiryango 3 y'abarokotse jenoside bahabwa inka 3 no gushyira indabo ku rwibutso.
Twabamenyesha ko urwibutso rw'Akarere rwa Kabuye rushyinguyemo imibiri isaga 47,220 y'abatutsi bishwe muri jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.