Guverineri w’Intara y’Amajyepfo Kayitesi Alice yasuye Border Projects

 

Guverineri w’Intara y’Amajyepfo Kayitesi Alice, ari kumwe n’Umuyobozi w’Inkeragutabara ku rwego rw’Intara Col. Sebowa n’umukozi w’Intara ushinzwe imiyoborere myiza basuye Akarere ka Gisagara mu rwego rwo kureba Border Projects

Bakiriwe n’Umuyobozi w’Akarere ari kumwe na VM ED, Abayobozi b’inzego z’umutekano mu Karere. Basuye ibikorwa bitandukanye muri imwe mu Mirenge ikora ku mupaka, ariko n’iyo batasuyemo ibikorwa, bayiciyemo bareba imihanda ihagera (access facilities).

Mu Murenge wa Mamba, basuye: Ruhuha IDP Model Village, ibiraro rusange by’abahatuye, ivuriro riciriritse (Health Post), amashuri yubakwayo, Public Lighting kandi baganira n’abaturage.

Mu Murenge wa Mukindo basuye: Health Post ya Gitega, IDP ya Mukiza n’umuhanda Mkindo-Mugombwa.

Mu Murenge wa Nyanza basuye: Umuhanda Nyaruteja-Akanyaru, ikigo nderabuzima cya Kigembe, Public Lighting, Douane y’Akanyaru Bas n’ibikorwa remezo bihari.

Abaturage bagejeje kuri Guverineri ubuhamya bw’ibyishimo bafite kubera ibikorwa bagejejweho, bamusaba kubashimirira HE. Guverineri yabakanguriye gufata neza ibikorwa remezo bagejejweho no kwirinda icyorezo cya COVID19

Muri rusange, hose urugendo rwabaye rwiza.