Guverineri w'Intara y'Amajyepfo Kayitesi Alice yafatanyije n'abaturage b'Akagari ka Kabumbwe mu gikorwa cyo gutera ifumbire

Kuri uyu wa 09/11/2023, Guverineri w'Intara y'Amajyepfo Kayitesi Alice ari kumwe n'Umuyobozi w'Akarere Jerome Rutaburingoga, VM ED Jean Paul Habineza na Manager wa RAB Rubona Station, ubuyobozi bw'Umurenge n'inzego z'umutekano bafatanyije n'abaturage bo mu Kagari ka Kabumbwe mu Murenge wa Mamba mu gikorwa cyo kubagara no gutera ifumbire ya DAP mu bigori.

Iyi fumbire yatanzwe na Leta y'u Rwanda yunganiwe 100% mu rwego rwo gufasha abahinzi kuzamura umusaruro w'ubuhinzi muri iki gihembwe cy'ihinga cya A2024 muri gahunda ya FoodSecurity.

Ibigori byanatewe umuti wica nkongwa watanzwe na RAB.

Abaturage bishimiye icyo gikorwa, bizeza Guverineri ku bazakomeza kwita ku bihingwa byabo cyane cyane barwanya nkongwa kugira ngo bazabone umusaruro mwiza.

Bagaragarije Guverineri ikibazo cy'imbuto y'imyumbati, abasubiza ko mu gihe bagitegereje iyo RAB iriko gutubura, Intara igiye kubashakira imbuto byihuse, abasaba kuzayihinga ku mirima ihuje ubutaka kugira ngo n'abandi bazabone imbuto izahikomokaho.

Bagaragarije Guverineri ikibazo cy'udukoko tw'utumatirizi tubangiriza ibiti by'imbuto, Manager wa RAB abizeza ko mu cyumweru gitaha RAB izamanuka bakazabafasha gutera umuti izo mbuto.

Iki gikorwa cyo kubagara no gutera ifumbire mu  gihingwa cy'ibigori kirakomeje mu Mirenge yose.

Guverineri yaganirije abahagarariye abahinzi bahingaga mu gishanga cy'Akanyaru cya Kabumbwe kikaba ubu gicukurwamo ngiramugengeri. Ikiganiro cyanitabiriwe n'intumwa ihagarariye uruganda rwa nyiramugengeri.

Bemeranyijwe kandi bishimiye ko abatakaje imirima bahawe akazi mu ruganda kugira ngo bakomeze kubona ibibatunga. Abaturage bagaragaje ko n'ubwo imirima yagiye amafaranga bahabwa mu ruganda aruta kure ibyo basaruraga.

Guverineri yasabye uruganda ko, uko bagura aha ukurwa nyiramugengeri, bakomeza uwo murongo wo guha akazi abazajya batakaza imirima yabo bityo abaturage bagakomeza kubona ibibatunga.