Guverineri w’Intara y’Amajyepfo Alice Kayitesi yasuye Akarere ka Gisagara

Nk'uko biteganywa n'ingingo ya 8 y'itegeko No14/2013 ryo kuwa 25/03/2013 rigena imitunganyirize n'imikorere y'Intara, Kuri uyu wa gatatu tariki ya 09 Werurwe 2022 Guverineri Alice Kayitesi yari ari kumwe n'umuyobozi w'ingabo mu Ntara, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Intara n'umujyanama wa Guverineri basuye Akarere ka Gisagara, bakorana inama na Biro y'Inama Njyanama na Komite Nyobozi y'Akarere.
Inama yayobowe na Guvverineri, yiga ku ngingo zikurikira:
- Progress y'Imihigo 2021-2022
- Umutungo w'Akarere 2021-2022
- HSIs
- Gukemura ibibazo by'abaturage
Nyuma y'inama, Guverineri ari kumwe n'Umuyobozi w'Akarere, VM AFSO n’umujyanama wa Guverineri basuye ibitaro bya Gakoma mu rwego rwo kureba aho kubivugurura bigeze, uburyo abagana ibitaro bahabwa serivisi n'ibibazo byaba bibangamiye imikorere yabyo.
Basuye inyubako ya maternité bashima aho igeze, basura kandi serivisi zimwe na zimwe, baganira n'abarwayi baje kwivuza.
Mu kiganiro bagiranye n'ubuyobozi n'abakozi b'ibitaro, bagaragarijwe serivisi zitangwa mu bitaro, batanga inama zinyuranye zafasha kugira ngo akazi kagende neza kurushaho n'abarwayi bahabwe serivisi nziza.




