Guverineri w'Intara y'Amajyepfo Alice Kayitesi yashoje imurikabikorwa ry'abafatanyabikorwa

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa 14 Kanama 2025, hasojwe imurikabikorwa ry'abafatanyabikorwa (JADF Open Day) b'Akarere ka Gisagara risozwa na Guverineri w'Intara y'Amajyepfo.

Iri imurikabikorwa ry'abafatanyabikorwa ry'iminsi 3: 12-14/08/2025 ryaberaga ku kibuga cya Gisagara YEGO Center ryashojwe ku mugaragaro na Guverineri w'Intara y'Amajyepfo Alice Kayitesi ari kumwe n'umuyobozi w'Akarere, Komite Nyobozi, Perezida w'Urugaga rw'abafatanyabikorwa n'inzego z'umutekano.

Amaze gusura no kureba ibyamuritswe byose, yashimiye abafatanyabikorwa n'ubuyobozi bw'Akarere uburyo imurikabikorwa ryateguwe rikanitabirwa, bigaragaza ubufatanye bw'inzego.

Yasabye ko ubutaha abagenerwabikorwa ari bo bazajya basobanura ibyo bafashijwe kugeraho aho kugira ngo abafatanyabikorwa abe ari bo bavuga ibyo bakora.

Imurikabikorwa ryaranzwe n'udushya twinshi, hamuritswe ibintu byinshi binyuranye kandi benshi mu babisuye bihahiye ibyo bakeneye.
Ibirori byashojwe n'imbyino z'Itorero ryo mu Murenge wa Kigembe zanejeje cyane abitabiriye no gutanga certificates ku bafatanyabikorwa.

Twakwibutsa ko imurikabikorwa ryatangiye kuwa kabiri 12/08/2025 rikaba rishijwe kuwa kane 14/08/2025, kandi ryitabiriwe n'abafatanyabikorwa 96.

Murakoze