GUTANGIZA ICYUMWERU CY’ICYUNAMO CYO KWIBUKA28 JENOSIDE YAKOREWE ABATUTSI MU 1994

Kimwe n'ahandi mu Gihugu, kuri uyu wa kane tariki 07/04/2022 hatangijwe icyumweru cy'icyunamo mu rwego rwo Kwibuka28 Jenoside yakorewe abatutsi muri Mata 1994.

Ku rwego rw'Akarere iyi gahunda yatangirijwe ku rwibutso rw'Akarere rwa Kabuye ruherereye mu Mudugudu wa Kabuye, Umurenge wa Ndora.

Umushyitsi Mukuru yari Hon Dep MBAKESHIMANA Chantal. Hari kandi n'abandi bayobozi:

- Umuyobozi w'Akarere

- VM AFSO

- VP w'Inama Njyanama y'Akarere

- Abayobozi b'inzegonz'umutekano ku rwego rw'Akarere

- Perezida wa Ibuka ku rwego rw'Akarere

- Division Manager na bamwe mu bakozi b'Akarere

- ES Ndora n'abakozi b'Umurenge n'Utugari

- Abrokotse jenoside yakorewe abatutsi n'abaturage benshi.

Perezida wa Ibuka ku rwego rw'Akarere yagaragaje urugendo rw'abarokotse jenoside yakorewe abatutsi mu rwego rwo kwiyubaka no kwigira, anatanga ibyifuzo byabo bifuza ko Akarere kazitaho mu igenamigambi uko rizajya rikorwa.

Umuyobozi w'Akarere yatanze ikiganiro gifite insanganyamatsiko igira iti: Twahisemo kuba Umwe, kigaragaza amwe mu mateka ya jenoside, agaragaza neza ko : "Amacakubiri si umuco nyaRwanda, ni imbuto zabibwe n'abakoroni".

Umushyitsi mukuru Hon Dep. Mbakeshimana Chantal, afatiye ku nsanganyamatsiko, Yongeye guhumuriza abarokotse jenoside ati: "Twibuke, Twiyubaka".

Indabo zashyizwe ku rwibutso, hanacanwa urumuri rw'icyizere kandi binakorwa kuri Monument iri ku cyicaro cy'Akarere.

Uyu muhango wabereye mu midugudu yose igize Akarere.

▪️Mu bandi bashyitsi twagize harimo na Hon. Dep. AHISHAKIYE Mediatrice, ari kumwe na VM ED bakaba bifatanyije n'abarokotse jenoside yakorewe abatutsi n'abaturage bo mu Murenge wa Save Kwibuka28 jenoside yakorewe abatutsi mu 1994, umuhango ubera ku cyuzi cya Cyadishya bizwi ko cyajugunywemo abatutsi benshi bishwe muri jenoside.

Muri rusange Umuhango wo Kwibuka28 jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 wagenze neza mu Mirenge yose igize Akarere, kandi hubahirijwe amabwiriza ajyanye no Kwibuka28 jenoside yakorewe abatutsi n'amabwiriza yo kwirinda ikwirakwira rya COVID19.