GUSUBUKURA INTEKO Z’ABATURAGE KU RWEGO RW’IGIHUGU BYABEREYE I GISAGARA

Gahunda y’Inteko z’abaturage yarasubukuwe, igikorwa ku rwego rw’igihugu kibera ku Gisagara mu Murenge wa Mamba.
Byabaye kuri uyu wa 07 Nzeri 2021, ubwo Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu Jean Marie Gatabazi yasuraga Akarere ka Gisagara, akaganira n’abaturage ku kibuga cy'Umurenge wa Mamba. Yahuye n’abaturage bahagarariye abandi mu byiciro byose, agaragaza ko icyorezo cya COVID19 cyatumye habaho icyuho kinini hagati y’abaturage n’abayobozi.
Yasubukuye Inteko z’abaturage nka bumwe mu buryo bwiza abaturage bahuraga n’abayobozi bakabakemurira ibibazo ndetse bakabagezaho gahunda za Leta n’izijyanye n’ibibakorerwa n’iterambere ryabo.
▪ Yashishikarije abaturage kwirinda icyorezo cya COVID19 no kwitabira igikorwa cyo kubakingira. Yahaye amabwiriza abayobozi abayobozi ku nzego zose ko igihe inkingo zabonetse bagomba gushyira imbaraga mu gukingira abafurage, ntibiharirwe ibigo by'ubuvuzi.
▪ Yasabye kandi abayobozi ku nzego zose gutanga serivisi nziza ku baturage, birinda kubasiragiza cyangwa gusubiza inyuma ikibazo bagejejweho kuko hari igihe usanga umuturage asubiye hamwe batagikemuye cyangwa atanyuzwe akaba ari nayo mpamvu yakizanye ku muyobozi.
▪ Yasabye abayobozi:
- Kwegera abaturage binyuze muri gahunda zirimo Inteko, z'Abaturage ariko bikubahiriza ingamba zo kwirinda COVID-19
- Gutanga serivise nziza no kudasiragiza abaturage
- Gukemura ibibazo by'abaturage ariko bikajyana no kwigisha
- Kujya basobanurira abaturage, gahunda za Leta n'uburyo bwo kuzishyira mu bikorwa bafatanyije
- Gukora ubukangurambaga bwa Tuzasaze neza
▪ Yasabye abaturage:
- Kwirinda COVID19
- Gukora cyane bakiteza imbere, ibikorwa by'iterambere binyuranye bagezwaho bakabibyaza umusaruro
- Kwita kw'iterambere n'imibereho myiza y'umuryango, abashakanye bakaganira ku hazaza h'umuryango n'iterambere ryawo
- Kwizigamira bateganyiriza amasaziro
- Kugiranuruhare mu kwikemurira ibibazo no kunyurwa iyo watsinzwe.
▪ Yahaye akanya aabaturage, yakira ibibazo n’ibyifuzo byabo, afatanyije n'ubuyobozi bw'Intara n'Akarere birakemurwa. Byinshi byari ibishima cyangwa ibyifuzo by'iterambere rusange ry'abaturage.
Murakoze