Gusoza ukwezi kw’imiyoborere myiza byahujwe n’inama mpuzabikorwa y’Akarere

Kuri uyu wa kane 29 Nzeri 2022 mu nzu mpuzamikino y’Akarere ka Gisagara habaye Inama mpuzabikorwa y'Akarere yahuje abakozi n'abayobozi kuva ku Karere, Imirenge, Akagari kugera ku Mudugudu n'abayobozi b'inzego z'umutekano ku Karere (around 800 pers) ihuzwa no gusozaukwezi kwahariwe imiyoborere myiza.

Iyi nama yayobowe n'Umuyobozi w'Akarere, yitabirwa kandi n'Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Intara Rusabizwa Parfait.

Mu nama hagaragajwemo ibyagezweho mu mwaka 2021-2022, ibiteganyijwe mu mwaka 2022-2023, aho imihigo 2022-2023 igeze ishyirwa mu bikorwa, nyuma yo kungurana ibitekerezo mu buryo bwagutse no kwigiranaho hafatwa n'ingamba zo kwihutisha iterambere ry'umuturage.

Iyi nama yari ifite insanganyamatsiko igira iti: Inzego z'ibanze zitanga serivisi inoze, ishingiro ry'imiyoborere yihutisha iterambere".

Iyi nama ikaba yahujwe no gusoza ukwezi kw'imiyoborere myiza kwatangirijwe ku rwego rw'Intara mu Karere ka Gisagara kuwa 01/09/2022.

Habaye umwanya wo guhemba abakoze neza mu guteza imbere imibereho myiza y'Abaturage no kubahiriza gahunda za Leta barimo Imidugudu, Utugari n'Abafatanyabikorwa b'Akarere ka Gisagara muri: Mutuelle de Santé, Inka ku muryango, EjoHeza, Umutekano. Bahawe certificates n'amafaranga ibihumbi ijana buri rwego, ariko umudugudu wa Mareba wahize abandi mu mutekano ugira akarusho ko ku byahawe abandi hongeweho ikote ry'imbeho, bottes z'ijoro n'itoroshi nini y'ijoro.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Intara wari umushyitsi mukuru yabashimiye ubwitabire bagaragaje ababwira ko kugira ngo ibyo biyemeje bigerweho bisaba ubwitange, gukorana umurava, gukorera hamwe, guhora bisuzuma, kunoza uburyo bwo gukurikirana no guhuza ibikorwa no kubazwa inshingano. Yabijeje ko Ubuyobozi bw’Intara buzakomeza kubaba hafi".

Yasabye abayobozi:

- Kurwanya Ruswa n'akarengangane

- Gukemura mu buryo burambye ibibazo by’Abaturage n'ibibangamiye imibereho myiza yabo

- Kwita ku isuku

- Kwita ku gihembwe cy’ihinga 23A no kurwanya isuri

- Gukemura ikibazo cy’Abana bata ishuri.