Gisagara Volleyball Club yongeye kugaragaza imbaraga zayo
Mu mpera z'iki cyumweru cyo kuwa 24-25 Gashyantare 2024, ikipe y'Akarere ka Gisagara GVC yongeye kugaragaza imbaraga zayo itsinda itababariye KVC na Police Volleyball Club mu mikino yabereye muri Gymnase des Anges i Remera mu mugi wa Kigali.
Mu marushanwa ya National Volleyball League Serie A Phase 1, Round 4, kuri iki cyumweru Ikipe y'Akarere ka Gisagara GVC yahuye n'ikipe ya Police PVC, umukino urangira GVC itsinze PVC sets 3-0.
SET1:GVC 25-20 PVC
SET2:GVC 27-25 PVC
SET3:GVC 25-12 PVC
Ni nyuma y'uko ku munsi w'ejo kuwa gatandatu GVC ikinnye na KVC bikarangira nabwo GVC itsinze sets 3-1 KVC.
Set1: KVC 14-25 GVC
Set2: KVC 18-25 GVC
Set3: KVC 25-23bGVC
Set4: KVC 20-25 GVC
#TweTuriGisagara