GISAGARA HATANGIJWE URUGANDA RW’INYAMA
Igikorwa cyatangijwe n'Umuyobozi w'Akarere ari kumwe na VM ED, Umuyobozi wa RF ku rwego rw'Akarere, DPC n'umushoramari akaba n'umufatanyabikorwa w'Akarere Dr Kubumwe Celestin, bashyira ibuye ry'ifatizo ahatangiye kubakwa urwo ruganda. Ubwo imashini nayo yatengaguraga ahataringaniye.
· Uru ruganda ruzatunganya inyama z'uburyo bwinshi, rukore Sosisso, inyama zo mu dukombe, inyama zo kugemura hanze y'igihugu, jambo, rukore conservation y'inyama ku buryo zishobora kumara amezi 6 zikiri nzima kandi zitahiye muri frigo, rutunganye amavuta akomoka ku ngurube no ku rugimbu rw'ihene, ... Ibyo byose ku buryo bishobora kumara amezi 6 bigifite umwimerere wabyo.
· Urwo ruganda ni urwa 4 rwubakwa muri icyo cyanya kuko hasanzwe izindi nganda 3: uruganda rw’urwagwa, urw’umutobe n’urw’ibigori.
Biteganyijwe ko ruzaba rwuzuye nyuma y'umwaka umwe.