Gisagara hatangijwe Icyumweru cyahariwe kwita ku buzima bw'umubyeyi n'umwana

Kuri uyu wa mbere tariki 12 Kamena 2023, Mu bigo nderabuzima byose, mu Mirenge yose mu Karere ka Gisagara hatangijwe Icyumweru cyahariwe kwita ku buzima bw'umubyeyi n'umwana (12-16/06/2023) ku nsanganyamatsiko igira iti: Hehe n'igwingira!

Ku rwego rw'Akarere cyatangirijwe mu Murenge wa Kibilizi na VM AFSO Dusabe Denise ari kumwe na DG w'Ibitaro by'Akarere bya Kibilizi n'Umuhyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge, abakozi b'ibitaro n'ikigo nderabuzima cya Kibilizi, abajyanama b'ubuzima n'abaturage bari bitabiriye iki gikorwa bazanye abana kubapimisha.

Atangiza ku mugaragaro iki cyumweru, VM AFSO yasabye abaturage kwita ku isuku, by'umwihariko ku mibereho y'umwana kuva agisamwa no kwita ku bikorwa byose byateganyijwe muri kino cyumweru.

Abana bapimwe uburebure, ibiro, ibizigira, bakanahabwa Vitamin A n'ibinini by'inzoka bijyanye n'icyiciro cya buri wese.