Gisagara: Habaye ihuriro ry’urubyiruko ryitabirwa na Minisitiri w’urubyiruko Rosemary Mbabazi na Gen. James Kabarebe

Kuri uyu wa gatanu tariki ya 22 Nyakanga 2022, mu nzu mpuzamikino y'Akarere ka Gisagara habereye Ihuriro ry'urubyiruko rw'Akarere ryitabiriwe na Minisitiri w'urubyiruko n'umuco Hon. Rosemary Mbabazi ari kumwe n’Umujyanama wa HE mu by'umutekano Gen. James Kabarebe.

Ihuriro ryitabiriwe kandi na:

- Guverineri w'Intara y'Amajyapfo

- Abayobozi b'inzego z'umutekano ku rwego rw'Intara n'Akarere

- Komite Nyobozi y'Akarere

- Abayobozi n'abakozi mu byiciro binyuranye kuva ku Karere kugera mu Tugari

- Urubyiruko rusaga 2500 ruvuye mu Mirenge yose y'Akarere.

Insanganyamatsiko y'ihuriro igira iti:

"Turusheho kumenya amateka y'urugamba rwo kubohora igihugu n'uruhare rwacu, urugendo rurakomeje"

Umuyobozi w'Akarere amaze gutanga ikaze n'umuhuzabikorwa w'inama y'igihugu y'urubyiruko amaze kugaragaza ibyagezweho, Umujyanama wa Nyakubahwa Perezida wa Repubulika mu by'umutekano General James Kabarebe yatanze ikiganiro ku mateka y'urugamba rwo kubohora u Rwanda.

Umujyanama wa Perezida wa Repubulika mu by'umutekano, General James Kabarebe yashimiye  urubyiruko rwo mu Karere ka Gisagara ku bikorwa byo kubaka igihugu rwakoze ashingiye ku mihigo rwamaze gukora ijyanye no guhindura ubuzima bwabo n'abaturage batishoboye.

General Kabarebe akaba yabitangarije mu kiganiro yahaye abitabiriye ihuriro ry’urubyiruko riri kubera mu Karere ka Gisagara. Rifite insanganyamatsiko igira iti "Turusheho kumenya amateka y’urugamba rwo kubohora igihugu n’uruhare rwacu, urugendo rurakomeje."

General Kabarebe yabwiye uru rubyiruko ko imyaka 28 u Rwanda rumaze rwibohoye, urugendo rwabaye urwo kurwubaka mu nkingi zose ku buryo ari Igihugu cyifuzwa n'abanyamahanga kugitura.

Yasabye urubyiruko n'abitabiriye iri huriro kudahagarira aho, ahubwo urugamba rukomereje mu kwibohora ubukene, iterambere rikarushaho kuzamuka mu ngo zacu, Akarere n'igihugu muri rusange. Ati:"kandi nta mupaka w'ubukire uhari".

Minisitiri w'Urubyiruko n'umuco, mu kiganiro yahaye urubyiruko, yashimye cyane ibyo rwagezeho bigaragarira mu bikorwa byinshi Akarere kamaze kugeraho kandi byivugira, arusaba gukunda igihugu cyacu (kuko ni ko gaciro kacu) no kubyaza umusaruro amahirwe dufite yo kuba dufite ubuyobozi bwiza n’umutekano.

Nyuma y'ibiganiro habaye kungurana ibitekerezo hagati y'abayobozi n'abitabiriye ihuriro, no kwakira ibyifuzo byabo byibanze kugushira HE no gukomeza iterambere.

Murakoze