Gisagara - Abaturage b’Umurenge wa Kansi barishimira amateme bubakiwe kuko yabakuye mu bwigunge

Umurenge wa Kansi ni umwe mu Mirenge 13 igize Akarere ka Gisagara, ukaba uherereye mu majyepfo y’Akarere. Uhana imbibe n’Umurenge wa Mugombwa I Burasirazuba, Kibilizi mu majyaruguru, Umurenge wa Kigembe n’ikiyaga cya Cyamwakizi mu Majyepfo, naho iburengerazuba ugahana imbibe n’Umurenge wa Ngera wo muri Nyaruguru, n’uwa Mukura mu Karere ka Huye.

Umurenge wa Kansi utandukanywa n’Umurenge wa Mugombwa n’umugezi wa Kabogobogo, ukunze kugira amazi menshi cyane arimo n’isuri. Iteme ryahuzaga iyi Mirenge yombi ndetse n’uwa Mukindo ryararengewe burundu, bikaba byari ikibazo gikomeye ko abaturage ba Mugombwa na Mukindo kugera muri Kansi no kugeza umusaruro w’ubuhinzi ku isoko rya Huye n’ahandi kuko inzira ni Kansi. By’umwihariko, abaturage ba Mugombwa cyangwa bajyaga kwivuza/kubyarira ku kigo nderabuzima cya Gikore kibegereye bari barahuye n’ikibazo kuko imvura yaguye ntibashoboraga kujyayo. Abanyeshuri bo mu Murenge wa Mugombwa begereye Kansi biga ku kigo cya GS Gikore. Iyo imvura yagwaga basibaga cyangwa bagacumbika kubera kubura uko bambuka uwo mugezi.
Ariko ubu, mu gihe hagitegurwa kubaka iteme rirambye, Akarere kahubatse iteme ryo mu kirere rihuza Kansi na Mugombwa, rikaba ribaye igisubizo kuri ibyo bibazo byose.
Mu Murenge wa Kansi hagati, mu gishanga cy’Akaboti mu Kagari k’Akaboti, harimo umugezi w’Akaboti. Iteme ryaho ryari ryaracitse kubera amazi y’imvura kandi n’umuhanda utazamuye hejuru. Byatumaga abaturage batageza umusaruro wabo kw’isoko, abanyeshuri biga kuri ES Kansi na GS Kansi ntibajyaga kwiga cg bagacumbika iyo imvura yabaga yaguye. Aho I Kansi kandi hari ikigo nderabuzima kizwi cyane, iryo teme ryaberaga abaturage inzitizi ikomeye iyo babaga bakeneye serivisi z’ubuzima.
Ubu umuhanda waratunganyijwe, iteme ryarubatswe kuko buryo ibinyabiziga n’abantu batambuka nta kibazo.

Uwo Murenge wa Kansi kandi, ufite Utugari 4: Akaboti, Sabusaro, Bwiza n’Umunini. Hagati y’Akagari k’Umunini n’utundi Tugari n’ibiro by’Umurenge harimo umugezi w’Akaduha ukomereza muri Kabogobogo, ukaba watumaga abaturage b’Umunini bageraga mu tundi Tugari cyangwa ku biro by’Umurenge bigoranye cyane, abafite ibinyabiziga bikabasaba kuzenguruka mu wundi murenge wa Kibilizi. Ibyo ni kimwe n’abayobozi, iyo bashakaga gusura abaturage b’Umunini byabasabaga guca mu wundi Murenge wa Kibilizi.
None kuri ako kagezi huzuye ikiraro cya Kaduha gihuza Akagari k’Umunini n’aka Bwiza, kizafasha guhuza Umurenge bidasabye kuzenguruka mu wundi Murenge.
Ikiraro gihuza Umurenge wa Kansi n’Akarere ka Huye ( aho bita Mburamazi) nacyo giheruka gucika kubera gusaza kw’imbaho zicyubatse (kuko cyubakishije ibyuma n’imbaho), ku muhanda uva Huye ujya kuri Duwani y’epfo y’Akanyaru aho bakunda kwita AKABASI (Akanyaru bas), bikaba byari byaratumye urujya n’uruza rw’abantu n’ibintu hagati y’utwo Turere bihagarara. Ubu iki kiraro cyarusanwe ku bufatanye n’Akarere ka Huye, urujya n’uruza birakomeje.
Ibi bikorwa remezo by’amateme byari bihangayikishije cyane abaturage, by’umwihariko ab’Umurenge wa Kansi, babisabye kenshi mu nteko z’abaturage n’inama zinyuranye n’abayobozi. Ubu abaturage barishimye cyane kuko bazashobora guhahirana n’utundi duce tw’Akarere no hanze yako, abakeneye serivisi z’ubuzima ku kigo nderabuzima cya Gikore cyangwa icya Kansi ntibazongera kuvunika, abana basibaga ishuri cyangwa bakarara hakurya kuri bagenzi babo babuze uko bambuka iyo imvura yagwaga ntibizongera kubaho.
MUNYENTWALI Cyprien
PR Gisagara