Gisagara: Abagore n’Urubyiruko bitoreye abayobozi ku rwego rw’Umudugudu

Kuri uyu wa kabiri tariki ya 19 Ukwakira 2021, mu Karere ka Gisagara kimwe n’ahandi mu gihugu hose nk’uko byateganyijwe na Komisiyo y’Igihugu y’Amatora habaye igikorwa cy’amatora. Uyu munsi hatowe Komite Nyobozi y’Inama y’Igihugu y’Abagore na Komite Nyobozi y’Inama y’Igihugu y’Urubyiruko ku rwego rw’Umudugudu.

Abasore, inkumi na ba Mutima w’urugo bazindutse kare bahurira aho basanzwe bahurira ku Midugudu yabo hafi yabo, bitorera abazabahagararira ku rwego rw’Umudugudu, bakazanabatorera abo ku rwego rwo hejuru. Amatora yabaye abatora bahagarara inyuma y’umukandida bihitiyemo.

Mu Midugudu yose mu Tugari n’Imirenge hose amatora yagenze neza kandi saa sita z’amanywa amatora yari ageze ku musozo.

Twakwibutsa ko aya matora yakurikiraga ayabaye kuwa gatandatu no ku cyumweru 16-17 Ukwakira 2021 aho abaturage bitoreye ababahagararira ku rwego rw’Isibo.