Gahunda yo "Kuremera Program" yagaragaye nk'agashya kakwiganwa mu tundi Turere
Kuri uyu wa gatatu tariki ya 5 Werurwe 2025, mu Karere ka Huye habereye inama yahuje Minisitiri w'urubyiruko n'iterambere ry'ubuhanzi Utumatwishima Jean Nepo Abdallah na Guverineri w'Intara y'Amajyepfo Kayitesi Alice n'Urubyiruko rusaga 400 ruvuye mu Ntara y’Amajyepfo ruhagarariye abandi kuva ku rwego rw’Umurenge yateguwe mu rwego rwo gushishikariza urubyiruko kuba ba rwiyemezamirimo baboneye kandi bahanga udushya.
muri iyi nama, hagaragajwe uko urubyiruko rwo mu Turere tw'Intara y'Amajyepfo rufashwa kwihangira umurimo no kwiteza imbere, maze gahunda ya “Kuremera Program” yo mu Karere ka Gisagara igaragara nk'agashya keza, maze Minisitiri asaba ko n'utundi Turere twayireberaho.
"Kuremera Program", Umuturage kw'Isonga.
Murakoze