Gahunda ya "Genocide Survivors in Community" ku rwego rw'Igihugu yatangirijwe ku Gisagara

Kuri uyu wa 03 Mata 2024, Mu rwego rwo gutegura no kuba hafi abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi muri ibi bihe twitegura #Kwibuka30 Jenoside yakorewe Abatutsi, Imiryango IBUKA, AERG, GAERG na AVEGA yateguye gahunda yise "Genocide Survivors in Community". Ku rwego rw'Igihugu yatangirijwe ku Gisagara ku rwibutso rw'Akarere ruherereye mu Murenge wa Ndora.

Gahunda yitabiriwe na:
- VM AFSO Denise Dusabe ari nawe mushyitsi mukuru
- VP IBUKA ku rwego rw'Igihubu Christine Kagoyire
- Pres AVEGA ku rwego rw'igihugu Kayitesi Immaculée
- Pers Ibuka mu Karere n'Imirenge
- Abayobozi b'inzego z'umutekano mu Karere
- Urubyiruko rubarizwa muri AERG na GAERG
- Abaturage benshi cyane

Mu gutangiza iyi gahunda, Abashyitsi baturutse ku rwego rw'igihugu bazanye n'urubyiruko rusaga 300 rusanga urwo mu Karere ndetse n'abaturage, igikorwa kikaba cyitabiriwe n'abantu bagera 900-1000.

Ibikorwa byakozwe:
- Umuganda wo gusukura urwibutso rw'Akarere rwa Kabuye
- Ibiganiro bigamije gutegura abarokotse n’abanyarwanda bose muri rusange kwinjira mu bihe bikomeye byo Kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994
- Hatanzwe inka 3 ku miryango 3 mu rwego rwo kuzirikana ubuzima mu myaka 30 ishize.
- Gushyira indabo ku rwibutso rwa Kabuye
- Gusura urwibutso.

Gahunda yatangijwe n'umuganda wo gusukura urwibutso (imbere n'inyuma), ikibuga n'inzira zijya ku rwibutso cyahuriweho n'abayobozi, inzego z'umutekano n'abaturage.

Nyuma y'amagambo ahumuriza kandi akomeza abarokotse jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 ndetse ashimangira ubumwe bw'abanyarwanda, abashyitsi bayoboye delegation n'abo mu Karere bashyize indabo ku mva iruhukiyemo imibiri isaga 50,000 y'abatutsi bishwe muri jenoside mu 1994, banoroza imiryango 3 babaha inka 3: uwahishe abahigwaga muri jenoside, uwamugariye ku rugamba rwo kubohora u Rwanda n'uwarokotse jenoside yakorewe abatutsi.

Iki gikorwa cyagenze neza.