FXBRwanda bahaye abaturage ibikoresho bifite agaciro k'amafaranga asaga miliyoni 55
Kuri uyu wa gatatu tariki ya 9 Ukwakira 2024, Akarere ka Gisagara ku bufatanye na FXBRwanda bahaye abaturage 400 bo mu Murenge wa Nyanza ibikoresho by'isuku, iby'ishuri ku bana babo n'inka 12 kuri 50 bateganya bifite agaciro k'amafaranga asaga Miliyoni 55 mu rwego rwo kubafasha kwifasha (graduation).
Iki gikorwa cyabereye mu Murenge wa Nyanza, kikaba cyitabiriwe n'Umuyobozi w'Akarere Jerome Rutaburingoga, ari kumwe n'Umuyobozi wa FXB Rwanda ku rwego rw'igihugu n'abayobozi b'inzego z'umutekano.
Mu byatanzwe, FXB Rwanda yahaye Akarere cheque ya Miliyoni 48 z'amafr y'u Rwanda yo gufasha abaturage bo mu Murenge wa Nyanza gushyira mu bikorwa imishinga y'iterambere bateguye.
Uyu mufatanyabikorwa FXBRwanda afasha abaturage 800 bo mu Tugari 4 tw'Umurenge wa Nyanza mu rugendo rwo kwikura mu bukene (graduation), aho bafite ibikorwa binyuranye (ubucuruzi, imyuga, ubuhinzi n'ubworozi, ndetse n'ibijyanye no guhindura imyumvire) bafatanyamo nabo bifite agaciro k'amafaranga asaga miliyoni 115.
Murakoze