First Lady Jeannette Kagame yasuye Akarere ka Gisagara mu Gihango cy'Urungano

Kuri uyu wa gatanu tariki ya 09 Kamena 2023, mu Karere ka Gisagara habereye Ihuriro ry'Urubyiruko ryiswe Igihango cy'urungano ryitabiriwe n'urubyiruko rusaga 1000 ruvuye mu Gihugu hose, ariko cyane cyane urubyiruko rwo mu Ntara y'Amajyepfo kuko ni ho haturutse urubyiruko rwinshi.
Iri huriro ryitabiriwe na Nyakubahwa Jeannette Kagame, First Lady, ari kumwe na Minisitiri w'Urubyiruko Utumatwishima Abdallah, Guverineri w'Intara y'Amajyepfo Alice Kayitesi, PS MINUBUMWE Clarisse Munezero, PS MINIYOUTH Busabizwa Parfait, Umuyobozi w'Akarere ka Gisagara n'abandi banyacyubahiro benshi.
Ni ihuriro rigamije kwibuka urubyiruko rwazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, kuzirikana amateka y’Igihugu no gusobanukirwa umukoro urubyiruko rufite wo gukomera ku gihango cy’Ubunyarwanda.
Mu butumwa umushyitsi mukuru yahaye abari bitabiriye iri huriro, yagize ati: "Twese tugomba kwibona nk'abanyamigabane mu mushinga wo kubaka igihugu"
"Uburenganzira busesuye n'iterambere ry'ukuri si ugukora ibyo ushaka, ahubwo bituruka ku bwumvikane no gusenyera ku mugozi umwe. Uburenganzira burangirira aho utangiye kubangamira inyungu Rusange."
Urubyiruko rwatanze ubuhamya bunyuranye bugaragaza ibibazo rwahuye nabyo mbere ya jenoside, muri jenoside na nyuma yayo, bgaragaza ko bishimira icyerekezo gishya Leta y'ubumwe irangajwe imbere na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika, ibayoboyemo cy'ubumwe n'ubwiyunge, kuba umwe nk'umunyarwanda no kwiteza imbere.
Minisitiri w'Urubyiruko yasabye urubyiruko, nk'urungano, kwamaganira kure umuntu wese wabazanaho ingengabitekerezo ya jenoside, inzira n'uburyo yabikoramo bwose.
Yagize ati: Urwango rwabibwe kuva kera, rwigishwa igihe kinini mu mashuri, mu nsengero, mu miryango n'ahandi, ntihagira n'umwe wigisha urubyiruko ibyiza, ahubwo barwigisha kwica no gusahura.
Uyu munsi turigisha urubyiruko ubupfura, ubumwe n'ubwiyunge, kuba umwe, kwiga, gukora imishinga ibyara inyungu no kwiteza imbere kugira ngo hatazagira uruyobya akarujyana mu macakubiri nk'ayo mu 1994.
Iki ni igihango cy'ubumwe bwabo nk'urubyiruko, igihango cy'abanyarwanda.
Murakoze




