Dore bimwe mu bikorwa byaranze Akarere kuri uyu wa 04 Ukwakira 2021

Dore bimwe mu bikorwa byaranze Akarere kuri uyu wa 04 Ukwakira 2021

1. Umuyobozi w'Akarere yakiriye intumwa za HCR ziyobowe na Dieudonné ushinzwe Public Health in HCR - Great Lacs Region.  Afite icyicaro i Nairobi mur Kenya, akaba yari aje gusura ibikorwa by'ubuzima mu nkambi z'impunzi mu Rwanda n'Uturere inkambi ziherereyemo.
Yari aje kubonana n'umuyobozi w'Akarere mu rwego rwo kumumenyesha uruzinduko rwe mu Karere ka Gisagara.

▪️Nyuma y'ibiganiro na Mayor, yasuye inkambi y'impunzi ya Mugombwa n'ibitaro bya Kibilizi.

2. Mu cyumba cy'inama cy'Akarere habereye inama yahuje Komite Nyobozi y'Akarere, Abanyamabanga Nshingwabikorwa b'Imirenge, Director wa OSC, Director wa Social, Abakozi ku Karere bashinzwe gukurikirana imishinga ya VUP, Uhagarariye serivisi y'Ubugenzuzi mu Karere, Land Managers b'Imirenge.

▪️Inama yari igamije kurebera hamwe ibyagaragaye mu Mirenge ubwo itsinda ry'abagenzuzi ryarebaga ishyirwa mu bikorwa ry'imishinga ya Public works yakozwe mu mwaka 2020/2021 kuwa 29-30/09/2021 mu Karere hose.

▪️Nyuma yo kugaragarizwa ibyavuye mu igenzura ryakozwe, hafashwe imyanzuro ikurikira:
- Kuwa gatatu itsinda ryashyize mu bikorwa uyu mushinga ku rwego rw'Akarere bazajya i Kigali muri LODA kureba impamvu amafaranga yasabwe atatanzwe.
- Akarere karohereza mu Mirenge amafaranga yo kwishyura abafundi bakoze amateme muri Public works, kugira ngo bishyurwe bakomeze imirimo itararangiye.

3. Mu rwego rw'ubukangurambaga bwo kwirinda no gukumira COVID19 Igikorwa cyo gususuma abantu abafite ibimenyetso bya COVID19 (screening) cyakomeje mu bigo nderabuzima byose n'ibitaro.
Hasuzumwe abantu 2587: Zone Hop. Kibilizi: 1969 Zone Hop. Gakoma: 618.

Murakoze