Bimwe mu bikorwa byaranze Akarere kuri uyu wa 07 Ukuboza 2021

1. Kuri iki gicamunsi, mu rwego rwo kwegera abaturage, kuganira ku iterambere ryabo Citizens awareness no kubakemurira ibibazo, mu Karere ka Gisagara mu Tugari twose habaye inteko z'abaturage.

Umuyobozi w'Akarere ari kumwe n'umuyobozi wa Police mu Karere bitabiriye inteko mu Murenge wa Muganza, Akagari ka Remera.

▪ Nyuma yo kugezwaho ibitekerezo, ibyifuzo, ibibazo no kubikemura, Umuyobozi w'Akarere yaganirije abitabiriye ku ngingo zikurikira:

- Kwihuta mu iterambere

- Kwirinda amakimbirane

- Urugendo rw'ubukire

- Inka ku muryango

- Kubyaza umusaruro amahirwe bafite kubera ko atazahoraho

- Kugira isuku no kurya indyo yuzuye.

▪ VM ED ari kumwe na VM AFSO bitabiriye inteko y'abaturage mu Murenge wa Save, Akagari ka Munazi aho yitabiriwe n'ibitangazamakuru bitandukanye baganira n'abaturage ku mitangire ya serivisi mu  ikorwa bya VUP.

2. Team ya LODA iri kumwe n'abanyamakuru bahagarariye ibitangazamakuru binyuranye bashoje Media Tour  bakoreraga mu Karere ka Gisagara yateguwe na LODA hagamijwe kureba no kuganira n'abaturage ku mitangire ya serivisi mu bikorwa bya VUP.

▪ Iyi Media Tour  bayitangiye ejo kuwa mbere, baganira n'abayobozi b'Akarere, uyu munsi bakaba basuye abagenerwabikorwa mu Mirenge ya Kigembe, Kansi na Save, bareba uko babayeho, uburyo bahabwa serivisi za VUP, ibikorwa bakoze n'icyo bamaze kwigezaho ubwabo kubera VUP.

▪ Ni igikorwa cyateguwe na LODA cy'ubukangurambaga kuri gahunda zo kurengera abatishoboye, by'umwihariko VUP, bugamije gukangurira abagenerwabikorwa gukoresha amahirwe bahabwa ngo bagire uruhare mu kwikura mu bukene.

▪ Muri uru rugendo, ku ruhande rw'Akarere bari kumwe na VM ED na VM AFSO n'abakozi bakurikirana ishyirwa mu bikorwa ry'ibikorwa bya VUP naho ku ruhande rwa LODA bari kumwe na  Mukarwego Immaculée, MPG Specialist muri LODA.

3. Muri gahunda y'iminsi 16 y'ubukangurambaga bwo kurwanya no gukumira ihohoterwa rishingiye ku gitsina, uyu munsi ubukangurambaga bwakomereje mu Murenge wa Kibilizi, hakorwa Urugendo rw'Amahoro ku bufatanye na RWAMREC

▪ Dir Good Gov ni we wahagarariye Akarere muri iki gikorwa, ari kumwe n'uhagarariye Police. Yatanze ubutumwa bwibanze ku gukumira no kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina kuko ridindiza iterambere ndetse rikagira ingaruka ku muryango muri rusange.

Yaboneyeho anatanga ubutumwa bwo Kwirinda Covi-19.